Umukino wa Billard ni umwe mu imaze kugera ku rundi rwego mu mahanga, gusa mu Rwanda uzwi cyane nk’umukino w’abagabo cyane ko ahenshi ukinirwa hakunda kuba ari mu tubari kandi higanjemo igitsinagabo.
Kuri ubu abasanzwe bategura Shampiyona y’uyu mukino, bahisemo kuzana uzakinwa by’umwihariko n’abagore, aho byakozwe hagamijwe guteza imbere uyu mukino ariko mu cyiciro cy’abagore.
Yagize ati: “Abagore usanga barishyizemo ko uyu mukino ari uw’abagabo gusa kandi mu by’ukuri nabo bakabaye bawukina kugira ngo ubagirire umumaro. Nk’ubu habaho amarushanwa mpuzamahanga yabo kandi usanga abajya kuyitabira bakuramo n’inyungu z’amafaranga”.
Biteganyijwe ko iyi mikino izabera mu karere ka Kicukiro tariki 30 Ugushyingo 2024, ibere ahitwa Signal Game Zone aho abagore bose babisahaka kandi bazi gukina uyu mukino bazawitabira.
Abakinnyi babiri bahanganye bazajya bakina imikino itatu, ushoboye gutsinda ibiri abe ari we ukomeza mu kindi cyiciro.
Abakinnyi batatu bazahiga abandi bazahabwa ibihembo, aho uretse imidari, uwa mbere azahabwa 200,000 Frw, uwa kabiri ahembwe 100,000 Frw naho uwa gatatu ahabwe 50,000 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!