Djokovic umaze kwegukana ibikombe 24 by’amarushanwa akomeye, byinshi kurusha undi wese mu bagabo bakinnye uyu mukino, ni ubwa mbere atwaye umudali wa Zahabu mu nshuro eshanu yitabiriyemo Imikino Olempike.
Byasabye imbaraga uyu Munya-Serbia kugira ngo atsindire Alcaraz wegukanye French Open na Wimbledon imbere y’imbaga y’abantu bari i Paris.
Djokovic yabaye umukinnyi wa gatanu wegukanye ‘Golden Slam’ mu bakina ari umwe, ni ukuvuga amarushanwa ane akomeye muri Tennis n’umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike, nyuma ya Rafael Nadal, Serena Williams, Andre Agassi na Steffi Graf.
Uyu mukinnyi w’imyaka 37, yaherukaga kuva kuri iki kibuga cya Roland Garros mu mezi abiri ashize ubwo yagiraga imvune yo mu ivi, byatumye abagwa ndetse yitabira Wimbledon atarakira neza.
Ubwo yari amaze gutsinda uyu mukino, yabanje guhobera Alcaraz mbere yo gusuka amarira no gupfukama hagati mu kibuga, akurikizaho kujya kwishimana n’umuryango we.
Alcaraz w’imyaka 21, na we yarize nyuma y’umukino ariko atahana umudali wa Feza mu Mikino Olempike yitabiriye ku nshuro ya mbere.
Umudali w’umwanya wa gatatu wegukanywe n’Umutaliyani Lorenzo Musetti nyuma yo gutsinda Umunya-Canada Felix Auger-Aliassime ku wa Gatanu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!