00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karenzi Bertin yerekeje mu marushanwa ya Tennis azabera mu Misiri

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Nzeri 2021 saa 04:54
Yasuwe :
0 0

Karenzi Bertin ukinira Ikipe y’Igihugu ya Tennis na IPRC Tennis Academy, yerekeje i Cairo mu Misiri mu marushanwa azamuhesha amanota atuma abona umwanya ku rutonde rw’abakinnyi babigize umwuga ku Isi.

Karenzi w’imyaka 20, yahagurutse i Kigali mu ijoro rishyira iki Cyumweru saa Cyenda, aho yagiye kwitabira amarushanwa yateguwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Tennis (ITF) ya "ITF M15 Futures Sharm El Sheikh", agamije gushaka umwanya ku rutonde rw’abakinnyi babigize umwuga.

Yavuze ko yahawe ubutumire bwo kwitabira aya marushanwa ubwo yari mu Ikipe y’Igihugu ya Tennis iheruka kwitabira Irushanwa rya ‘Davis Cup’ muri Kanama uyu mwaka.

Ati “Nahawe ubutumire bwo kwitabira ayo marushanwa ubwo twari twitabiriye irushanwa ryahabereye ndi mu Ikipe y’Igihugu mu kwezi gushize.”

“Nitwaye neza, Computer Bytes Ltd insabira ubutumire, Federasiyo ya Tennis mu Misiri irantumira kugira ngo nyajyemo, barantumiye rero ngo nsubireyo gushaka ‘classement’ [umwanya ku rutonde rw’abakinnyi babigize umwuga] yo ku Isi.”

Yakomeje avuga ko aya mahirwe yagize ayakesha uburyo yitwaye guhera mu myaka ibiri ishize ubwo yabaga uwa mbere mu Rwanda.

Ati “Hashize imyaka ibiri mbigize umwuga muri Tennis, ari na bwo nahise mba uwa mbere mu Rwanda, ubwo twajya i Cairo nari nitwaye neza, abaterankunga banjye, ikipe yanjye ndetse na IPRC Kigali baramfasha kugira ngo nkomeze kuzamura urwego, ngire ‘classement’ ku Isi.”

“Abanyarwanda icyo nabizeza, njye ndi umuntu wigirira icyizere, ndizera ko ibyari byabaye mbere nkatsinda ibihugu bitatu ntabwo nari mbyiteze, nabizeza ko aho ngiye ni uguhangana, ni ugukotana, nzakora ibishoboka ndetse nizeye intsinzi kuko ikirere cyaho ndasa n’ukimenyereye.”

Aya marushanwa azatangira tariki ya 4 Ukwakira, ariko Karenzi Bertin azatangira gukina tariki ya 2 Ukwakira aho azaba asabwa gutsinda imikino ibiri ngo yinjire mu irushanwa nyir’izina.

Mu Ikipe y’Igihugu yakinnye Davis Cup mu kwezi gushize, Karenzi Bertin yari kumwe na Niyigena Etienne, Muhire Joshua na Mfashingabo Junior Joseph, batozwa na Rutikanga Sylvain.

Karenzi Bertin yagiye mu Misiri mu marushanwa azamufasha kubona umwanya ku rutonde rw'abakinnyi babigize umwuga ku Isi
Karenzi yari mu Ikipe y'Igihugu ya Tennis yakinnye Davis Cup mu Misiri muri Kanama uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .