Iyi Shampiyona yatangiriye kuri Stade Ubworoherane i Musanze, ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo 2024, aho Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga (NPC Rwanda) yari ihagarariwe na Mukanyemazi Adela mu gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwari buhagarariwe na Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza, Kayiranga Théobald.
Abakinnyi bagera muri 30 bitabiriye mu byiciro byombi, baturutse mu turere twa Rwamagana, Rubavu, Musanze na Nyarugenge.
Mu bagabo bafite hagati y’ibilo 41 na 45, abitwaye neza ni Nshimiyimana Emmanuel wateruye ibilo 65 na Ndacyayisenga Théophile wateruye ibilo 60.
Mu bari hagati y’ibilo 46 na 50, uwitwaye neza ni Hakizimana Evariste waturiye ibilo 75, akurikirwa na Munyaneza Dieudonné wateruye ibilo 60 mu gihe Manishimwe Eric yateruye ibilo 50.
Ku bafite hagati y’ibilo 51 na 55, Rutabandana Yves yateruye ibilo 90, aba ari na ko bigenda kuri Nkundabankunda Fabrice mu gihe Kagiraneza Noél na Masengesho Léopord, bombi bateruye ibilo 75.
Mu bari hagati y’ibilo 61 na 65, uwitwaye neza ni Habamenshi Emmanuel wateruye ibilo 80, Nshimiyimana Vincent wateruye ibilo 75 na Mataratara Espoir waateruye ibilo 65.
Mu bari hagati y’ibilo 71 na 75, Karemera Sylvestre yateruye ibilo 100, Niyibizi Jonathan aterura ibilo 65 naho Habamenshi Claude aterura ibilo 50.
Mu bakobwa, Nikuze Josiane yateruye ibilo 35 mu bari hagati y’ibilo 41 na 45, Uwamariya Jeanette aterura ibilo 40 mu bari hagati y’ibilo 51 na 55.
Uwamariye yateruye kandi ibilo 45 mu bari hagati y’ibilo 56 na 61 naho Nirembere Christine aterura ibilo 45 mu bari hagati y’ibilo 61 na 66.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!