00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jodie Grinham yegukanye Umudali mu Mikino Paralempike atwite inda y’amezi arindwi

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 1 September 2024 saa 10:40
Yasuwe :

Umwongereza Jodie Grinham yegukanye Umudali w’Umuringa mu Mikino Paralempike mu kurasa, atwite inda y’amezi arindwi.

Uyu mugore yabigezeho nyuma yo gutsinda mugenzi we bakinana mu Ikipe y’Igihugu ya Grande-Bretagne, Phoebe Paterson.

Grinham yegukanye uyu mudali yo nyuma gutwara uwa Feza muri iyi mikino yo mu 2016 yabereye i Rio de Janeiro.

Uyu mubyeyi wari wabanje kurwara mu cyumweru mbere y’iyi mikino, yatangaje ko atewe ishema n’ibyo yakoze.

Ati “Mu by’ukuri ntewe ishema nibyo nakoze. Ntabwo byari byoroshye ariko igihe cyose meze neza n’umwana ameze neza numvaga nzabasha guhatana. Narimbizi ko nimbasha kurasa neza ndatwara umudali.”

Yakomeje avuga ko umwana yamuteraga ingabo mu bitugu.

Ati “Umwana yakomeje gutera imigeri cyane asakuza ambaza icyo ndi gukora gusa cyari ikimenyetso kinyibutsa umufana ukomeye mfite mu nda.”

Grinham azongera guhatana ku wa Mbere, tariki 2 Nzeri, aho azaba akina ari kumwe na Nathan MacQueen.

Jodie Grinham yegukanye Umudali w'Umuringa atwite inda y'amezi arindwi
Jodie Grinham yishimira intsinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .