00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda Challenger 100: Jesper De Jong, Niyigena na Ishimwe basezerewe rugikubita

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 March 2025 saa 08:05
Yasuwe :

Abanyarwanda Niyigena Étienne na Ishimwe Claude basezerewe muri 1/8 cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis “ATP Challenger 100 Tour” mu bakina ari babiri, aho batsinzwe n’Abanya-Autriche Lukas Neumayer na Neil Oberleitner amaseti 2-0 (6-0, 6-2).

Niyigena na Ishimwe ni bo bakinnyi bahagaze neza muri Tennis y’u Rwanda, byatumye babona amahirwe yo gukina “ATP Challenger 100 Tour” mu bakina ari babiri.

Gusa ntiborohewe mu mukino wabaye ku wa Mbere, tariki ya 3 Werurwe, ku bibuga bya Tennis byo muri IPRC Kigali, kuko iminota 46 n’amasegonda 35 byari bihagije ngo basezererwe n’Abanya-Autriche Lukas Neumayer na Neil Oberleitner.

Undi mukino wa 1/8 wabaye mu bakina ari babiri, wasize Abanya-Roumanie Nicholas David Ionel na Filip Cristian Jianu basezerewe n’Umufaransa Geoffrey Blancaneaux n’Umunya-Repubulika ya Tchèque Zdenek Kolar babatsinze amaseti 2-0 (6-1, 6-2).

Umuholandi Jesper De Jong, wari umukinnyi uhagaze neza kurusha abandi mu irushanwa rya Rwanda challenger ritanga amanota 100, mu bakina ari umwe, yasezerewe atarenze ijonjora rya mbere nk’uko byagenze mu cyumweru cya mbere cyatangaga amanota 75.

Uyu mukinnyi usanzwe ari nimero 106 ku Isi, yavuye mu kibuga kubera imvune ubwo yakinaga n’Umunya-Espagne Alex Marti Pujolras wari wamutsinze iseti ya mbere ku manota 7-5, mu gihe mu iseti ya kabiri yari inyuma n’amanota 3-2.

Mu yindi mikino yabaye, Umuholandi Guy Den Ouden yatsinze Umunya-Autriche Filip Misolic 6-2, 6-2, Max Houkes na we wo mu Buholandi atsinda Carlos Sanchez Jover wo muri Espagne 6-3, 6-1 naho Umunya-Pologne Daniel Michalski atsinda Umutaliyani Facundo Juarez amaseto 2-1 (5-7, 6-4, 6-1).

Mu bandi bitwaye neza harimo Nicholas David Ionel wasezereye Maximus Jones, Yanki Erel wasezereye Zdenek Kolar, Franco Agamenone wasezereye Dominik Kellovsky na Gabriele Pennaforti wasezereye Maik Steiner.

Mu mikino itegerejwe na benshi kuri uyu wa Kabiri harimo uhuza Marco Ceccchinato na Ivan Gakhov, Bernard Tomic wigeze kuba nimero ya 17 ku Isi na Nicholas David Ionel, Joel Schwaezler na Gabriele Pennaforti ndetse Valentin Royer uzakina na Oriol Roca Batalla.

Ishimwe Claude na Niyigena Étienne basezerewe mu bakina ari babiri
Umukino Niyigena na Ishimwe bahuyemo n'Abanya-Autriche wamaze iminota 46 gusa
Jesper De Jong yongeye gusezererwa hakiri kare kubera imvune
Alex Marti Pujolras yari imbere ya De Jong mbere y'uko uyu Muholandi yikura mu kibuga kubera imvune
Abakinnyi bakomeye barimo Valentin Royer wegukanye "Rwanda Challnger 75" baratangira imikino yabo kuri uyu wa Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .