Uyu mukino wa nyuma wabaye ku Cyumweru, tariki 26 Mutarama 2025 i Melbourne muri Australie.
Jannik yegukanye iri rushanwa yahabwaga amahirwe kuko uretse kuba yari afite iry’ubushize, abo bari barihanganiye kuri iyi nshuro ntabwo bitwaye neza.
Nka Novak Djokovic yagize imvune muri 1/2, mu gihe Carlos Alcaraz yasezerewe na Djokovic muri ¼.
Ni irushanwa rikomeye cyane kuri uyu Mutaliyani kuko mu mwaka ushize yashinjwe gukoresha imiti yongera imbaraga, ibyo yahakanye yivuye inyuma.
Jannik yabaye Umutaliyani wa mbere wegukanye Gland Slam eshatu. Ni mu gihe kandi yabaye umukinnyi wa kabiri muto wegukanye Australian Open inshuro ebyiri zikurikiranya.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!