00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jannik Sinner yisubije ’Australian Open’

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 26 January 2025 saa 04:54
Yasuwe :

Umutaliyani Jannik Sinner, yatsinze Umudage Alexander Zverev 6-3 7-6 (7-4) 6-3, yisubiza Australian Open yari yegukanye umwaka ushize.

Uyu mukino wa nyuma wabaye ku Cyumweru, tariki 26 Mutarama 2025 i Melbourne muri Australie.

Jannik yegukanye iri rushanwa yahabwaga amahirwe kuko uretse kuba yari afite iry’ubushize, abo bari barihanganiye kuri iyi nshuro ntabwo bitwaye neza.

Nka Novak Djokovic yagize imvune muri 1/2, mu gihe Carlos Alcaraz yasezerewe na Djokovic muri ¼.

Ni irushanwa rikomeye cyane kuri uyu Mutaliyani kuko mu mwaka ushize yashinjwe gukoresha imiti yongera imbaraga, ibyo yahakanye yivuye inyuma.

Jannik yabaye Umutaliyani wa mbere wegukanye Gland Slam eshatu. Ni mu gihe kandi yabaye umukinnyi wa kabiri muto wegukanye Australian Open inshuro ebyiri zikurikiranya.

Alexander Zverev yagerageje ariko biranga
Jannik Sinner yishimira intsinzi
Jannik Sinner yongeye kwegukana Australian Open ku nshuro ya kabiri yikurikiranya
Jannik Sinner yakomeje kuba nimero ya mbere ku Isi
Alexander Zverev yatangaje ko Jannik yari mwiza kumurusha
Uyu mukino witabiriwe cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .