Ibirori byo gufungura ku mugaragaro iyi mikino, biteganyijwe ku wa Gatatu, tariki 28 Kanama 2024 bikazabera muri Stade de France izwi nka St Denis, aho Jackie Chan, Umufaransa wamamaye mu gukina filimi, Elsa Zylberstein n’umubyinnyi Benjamin Millepied ari bamwe mu bazatambagiza uru rumuri.
Ntabwo bizabera muri Stade de France gusa kuko hazabaho n’akarasisi kazerekeza i Champs-Élysées i Paris mu mujyi rwagati.
Uru rumuri rwageze mu Bufaransa ku Cyumweru, tariki 25 Kanama ruvuye mu Bwongereza, aho iyi mikino yakomotse. Rwajyanywe na Emmanuelle Assmann wamamaye cyane mu mukino wo kurwanisha inkota (Fencing) y’abafite ubumuga wanegukanye umudali muri iyi mikino.
Iyi mikino igiye kuba nyuma y’ibyumweru bibiri, hasojwe Imikino Olempike nayo yabereye i Paris gusa itaravuzweho rumwe kubera imitegurire yayo.
U Rwanda rurahagarariwe muri iyi mikino, aho ruzahatana muri Sitting Volleyball. Ku Cyumweru, rwatsinze u Bufaransa amaseti 3-0 (25-18,25-5,25 -10) mu mukino wa gicuti.
U Rwanda ruri mu itsinda rya kabiri hamwe na Brésil, Canada na Slovenie, ruzatangira rukina na Brésil, ku wa Kane, tariki 29 Kanama 2024.
Si muri Sitting Volleyball gusa kuko na Niyibizi Emmanuel azahatana mu gusiganwa muri metero 1500.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!