00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iteramakofe: Umutoza wa mbere mu Rwanda yahawe impamyabushobozi ya IBA

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 24 December 2024 saa 11:09
Yasuwe :

Semwaha Ali yabaye Umunyarwanda wa mbere utoza umukino w’iteramakofe wabonye impamyabushobozi yemewe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe ku Isi (IBA).

Semwaha ni umwe mu batoza bo mu Rwanda mu mukino w’itaramakofe, akaba asanzwe ari Umutoza Mukuru mu Ikipe y’umukino w’iteramakofe ya BodyMax.

Uyu mugabo yatangiye gufata aya masomo y’icyiciro cya ‘1-Star’ mu buryo bw’ikoranabuhanga mu Ugushyingo, ayarangiza mu Ukuboza 2024 ari na bwo yashyikirijwe iyi mpamyabushobozi.

Semwaha yashimye abamufashije gufata aya masomo ndetse avuga ko adahagaritse ahubwo azongeraho n’izindi mpamyabushobozi zisumbuyeho.

Ati “Ntabwo aba ari amasomo yoroshye kuko benshi barayatsindwa. Ni ishema ry’igihugu kuba rero mu Rwanda, dufite umutoza wemewe na IBA. Usibye abo ntoza mu buzima bwa buri munsi, ahubwo n’abandi batoza bagenzi bazabyungukiramo.”

“Ubu igikurikiyeho ni ugukomeza kwiga kugira ngo ndetse ko nabona n’izindi zisumbuyeho zinyemerera gutoza mu marushanwa akomeye.”

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda, Kalisa Vicky, yavuze ko ari intambwe ikomeye kandi igiye gutuma amahanga amenya ko uyu mukino ari umwe mu iri gutera imbere mu Rwanda.

Ati “Kubona iyi mpamyabushobozi ntabwo ari ibintu byoroshye kuko bisaba amikoro ndetse n’ubushobozi bw’umutoza. Ni inshuro nyinshi twagerageje ariko bikatunanira, ariko hamwe n’abanyamuryango barimo na BodyMax, byarakunze.”

“Ubu rero ikigiye gukurikiraho ni uko agiye gusangiza abandi batoza ubumenyi yahawe, noneho na bo tuzabohereze gufata ayo masomo kugira ngo turusheho kuzamura umukino wacu.”

Impamyabushobozi ya 1-Star iha umutoza ubushobozi bwo gutoza amakipe y’imbere mu gihugu mu byiciro byose harimo n’Ikipe y’Igihugu, mu gihe agikeneye iya 2-Star na 3-Star kugira ngo azatoze mu marushanwa mpuzamahanga.

Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Iteramakofe, Kalisa Vicky, avuga ko impamyabushobozi ya Semwaha izatuma umukino utera imbere
Semwaha Ali yabaye Umunyarwanda wa mbere ubonye impamyabushobozi ya IBA
Semwaha asanzwe ari Umutoza Mukuru wa BodyMax

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .