00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iteramakofe: Mbarushimana na Turiya Clarisse bitwaye neza mu irushanwa ryo kugaragaza impano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 December 2024 saa 11:21
Yasuwe :

Turiya Clarisse mu bangavu na Mbarushimana Erissa mu ngimbi, bombi bigaragaje mu Irushanwa ry’Iteramakofe “Talent Show Boxing Tournament” ryakinwe ku Cyumweru mu rwego rwo kugaragaza impano.

Iri rushanwa ryabereye kuri Maison des Jeunes ya Kimisagara, ryahurije hamwe abakinnyi 42 barimo abangavu umunani n’ingimbi 18 (abatarengeje imyaka 20) mu gihe abandi bari abana 16 bafite hagati y’imyaka 10 na 15.

Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe 10 ari yo Isata Boxing Club, Kimisagara Boxing Club, Kigali Life Boxing Club, Nyamirambo Boxing Club, Rafiki Boxing Club, Gisenyi Boxing Club, Inkuba Boxing Club, Gasanze Boxing Club, Kudos Boxing Club na Tigers Boxing Club.

Aya makipe yose yishyize hamwe, ategura iri rushanwa hagamijwe kuzahura umukino w’Iteramakofe wadindiye kubera kubura amarushanwa menshi ategurwa ngo abana bafite impano n’ubuhanga babone aho bigaragariza kandi batyaze impano zabo ku buryo bazibyaza umusaruro.

Mu cyiciro cy’abari hagati y’imyaka 16 na 20, bafite guhera ku bilo 69, Mbarushimana Erissa ni we wegukanye irushanwa nyuma yo gutsinda Richard Afex mu gihe mu bakobwa, bo bakinnye mu bari munsi y’ibilo 50, Turiya Clarisse yatsinze Uwase Carine banganya ibilo 46.

Mu bana batarengeje imyaka 15, Uwihirwe Chance w’ibilo 48, yegukanye irushanwa ahigitse Nzayisenga Edouard w’ibilo 46.

Nyuma y’irushanwa, hatanzwe ubutumwa bushishikriza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, ubusambanyi n’izindi ngeso mbi zarwangiriza ubuzima, abakinnyi bashishikarizwa gukora siporo bafite intego kuko yabateza imbere.

Uko abakinnyi bitwaye:

Abana

  1. Cyusa Albert, 43kg (Win) vs Mugisha Jean de Dieu, 23 kg
  2. Bushindi Emmanuel, 30kg (Win) vs Ndayambaje Jean Luc, 29kg
  3. Nshinzibigwi Mirage, 39kg (Win) vs Maniriho Eid Mubarak, 40kg
  4. Cyizerekimana Akbar, 43kg (Win) vs Irumva Jean Claude, 40kg
  5. Cyuzuzo David, 43kg (Win) vs Niyonkuru Yasine, 43kg
  6. Niyonsenga Reponse, 43kg (Win) vs Mbonyumuvunyi Joshua, 45 kg
  7. Ishimwe Serge, 45kg (Win) vs Ishimwe Eric, 46kg
  8. Uwihirwe Chance, 48kg (Win) vs Nzayisenga Edouard, 46kg

Ingimbi n’abangavu

  1. Turiya Clarisse, 46kg (Win) vs Uwase Carine, 48kg
  2. Manirafasha Eric, 49kg (Win) vs Bikorimana Janvier, 50kg
  3. Habineza Kevin, 51kg (Win) vs Mucyo Yvan Clément, 51kg
  4. Ishimwe Valentin, 52kg (Win) vs Mugisha Cedrick
  5. Harerimana Théo, 54kg (Win) vs Dushime Aimable, 55kg
  6. Uwiragiye Sumaya, 51kg (Win) vs Dusengimana Omega, 54kg
  7. Ngabonziza Phenias, 56 kg(Win) Vs Mazimpaka Vedaste, 58kg
  8. Irasubiza Joshua, 58kg (Win) Vs Niyonagize Irene, 59kg
  9. Munyehirwe Kenny, 60kg (Win) Vs Kwizera Trésor, 60kg
  10. Gisubizo Justin, 61 kg (Win by KO) Vs Mugisha Joshua, 61kg
  11. Mugisha Kawembe, 62kg (Draw) Vs Uwimana Olivier, 65kg (Draw)
  12. Kalisa Flank, 68kg (win by KO) vs Uwimana David, 66kg
  13. Mbarushimana Erissa,69 kg (Win) vs Richard Afex, 70kg

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .