00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iteramakofe: Inama zari zatumijwe n’abayobozi bahanganye zahagaritswe

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 April 2025 saa 11:20
Yasuwe :

Abanyamuryango b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Iteramakofe (RBF) bamenyeshejwe ko inama zitandukanye zari zahamagajwe n’abayobozi baryo mu mpera z’iki cyumweru zitagomba kuba ndetse bagomba gutegereza ikindi gihe bazamenyeshwa.

Nk’uko IGIHE iheruka kubyandika, ihangana ryongeye gufata indi ntera muri Federasiyo y’Iteramakofe aho Perezida wayo, Kalisa Vick, yasabwe na Visi Perezida we, Bikorimana Jean Maurice, kwegura mu gihe amezi atatu z’inzibacyuho yaburaga iminsi 22 gusa.

Ibyo byakurikiwe no gutumiza inteko rusange idasanzwe kw’aba bayobozi bombi, aho iyatumijwe na Perezida yari kuba kuri uyu wa 19 Mata mu gihe iyatumijwe na Visi Perezida yari kuba ku wa 20 Mata 2025.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko inzego zitandukanye zimaze iminsi zikurikirana ibibera muri iri Shyirahamwe, zasabye ako kavuyo gahagarara hagategerezwa igihe inzibacyuho izarangirira ku wa 26 Mata 2025.

Ku wa Gatanu, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe, Kalisa Vick, yandikiye abanyamuryango ibaruwa ibamenyesha ko inama zari ziteganyijwe zisubitswe.

Ati “Mu izina rya komite nyobozi y’umuryango w’umukino w’Iteramakofe mu Rwanda, mbandikiye iyi baruwa ibamenyesha ihagarikwa ry’ubutumire bw’inteko rusange ebyiri mwakiriye bwo ku tariki 19/4/2025 na 20/4/2025.”

“Bitewe n’ubutumire butandukanye bw’inteko rusange idasanzwe mwatumiwemo bwo ku wa 19/4/2025 bwatanzwe na Perezida, na 20/4/2025 bwatanzwe na Visi Perezida, bwose bwahagaritswe, nta nteko rusange idasanzwe izabaho muri ayo matariki yombi. Mukaba muzamenyeshwa indi nteko rusange izahuza abanyamuryango mu minsi itarambiranye.”

Federasiyo y’Iteramakofe imaze iminsi ivugwamo ibibazo by’imiyoborere ndetse mu Ukwakira 2024, yari yahagaritswe by’agateganyo mu banyamuryango ba Komite Olempike y’u Rwanda.

Mu nama yahuje abanyamuryango bayo, imbere ya Minisiteri ya Siporo na Komite Olempike y’u Rwanda ku wa 26 Mutarama 2025, hanzuwe ko hashyirwaho inzibacyuho y’amezi atatu igamije kuzuza ibisabwa imiryango Nyarwanda idaharanira inyungu kugira ngo hashyirweho ubuyobozi bushya.

Inkuru bifitanye isano: Bombori bombori yongeye gufata indi ntera muri Federasiyo y’Iteramakofe mu Rwanda

Kalisa Vick uyoboye inzubacyuho muri Federasiyo y'Iteramakofe, yamenyesheje abanyamuryango b'iri Shyirahamwe ko inama zari ziteganyijwe mu mpera z'iki cyumweru zisubitswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .