00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iteramakofe: Imikino ya nyuma ya Universe Boxing Champion yatumiwemo abanyamahanga

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 28 November 2024 saa 09:15
Yasuwe :

Irushanwa ry’Iteramakofe, Universe Boxing Champion rimaze igihe ribera mu Rwanda, imikino yaryo ya nyuma yatumiwemo abanyamahanga biganjemo abo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi mikino iteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 8 Ukuboza 2024 muri Kigali Universe.

Mu mukino ukomeye mu bafite ibilo byinshi (86kg), Nsengiyumva Vincent azahangana n’Umunya-Uganda, Mancuso Vincent. Mu bagore, Nsengiyumva Ange w’ibilo 56 azahangana n’Umunya-Suède, Sandra Attermo.

Indi mikino izahuza Umunya-Gabon, Kassa Hans n’Umunya-Uganda Musa Ntege, Hagenimana Aimable azahura na Joshima Lumunya, Niyonzima Pacifique azahura na Matthias Maciano.

Murenzi Hassani azahura na Abubakar Amin, mu gihe, Henry Kasozi azahangana na Ndayishimiye Patrick.

Abahangana bazakina uduce (round) isheshatu, mu gihe abazegukana intsinzi bazahembwa ibihembo (imikandara) na World Alliance Boxing Association (WABA).

Umuyobozi wa Sports Genix International (SGI) itegura iyi mikino ifatanije na Kigali Universe, Guy Rurangayire, yashishikarije abanyarwanda kuzayitabira cyane ko izaba iri ku rwego rwo hejuru.

Kwinjira muri iyi mikino, ni 5000 Frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi 10 Frw muri VIP.

Irushanwa rya Universe Boxing Champion riri kugana ku musozo
Iyi mikino ibera muri KIgali Universe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .