Jake Paul ni ‘umu-YouTuber’ ariko akaba akina n’Iteramakofe mu gihe Mike Tyson yabaye umukinnyi ukomeye wabigize umwuga ndetse yigeze gutwara Shampiyona y’Isi.
Umurwano w’aba bombi uzabarwa nk’uw’ababigize umwuga. Ibi bisobanuye ko ibizawuvamo bizajya ku bigwi byabo.
Ni umurwano washyiriweho umwihariko, aho uzaba ugizwe n’uduce umunani, kamwe gafite iminota ibiri mu gihe Paul na Tyson bazarwanisha ’gants’ za "14oz" aho kuba iza "10oz" zimenyerewe ku bafite ibilo byinshi.
Ikigo gishinzwe gutanga uburenganzira bwo gutegura imirwano i Texas (TDLR) cyatangaje ko cyasuzumye ibintu bitandukanye birimo imiterere y’ubuzima bwa Paul na Tyson mbere yo kubemerera kuzarwana bya kinyamwuga.
Aba bagabo bombi bagombaga kurwana muri Nyakanga ariko umukino wabo uza kwimurwa nyuma y’uko Tyson yagize ibibazo by’ubuzima mbere yaho.
Tyson wabaye umwami mu ndwanyi z’ibilo biremereye, ubu akaba afite imyaka 58, nta murwano ukomeye yigeze akina muri iyi myaka 20 ishize none agiye guhura na Jake Paul w’imyaka 28.
Jake Paul bagiye guhura, yatsinzwe umukino umwe gusa mu mirwano 11 aheruka gukina.
Umurwano wabo uzabera muri AT&T Stadium y’i Texas, saa Kumi zo mu rukerera rwo ku wa 16 Ugushyingo 2024, nta televiziyo izawerekana ahubwo uzanyura kuri Netflix uri kuba.
Abafana barenga ibihumbi 70 ni bo bitezwe muri iyi stade ubusanzwe yakira abantu ibihumbi 80 ndetse ikaba ishobora kugeza ku bantu ibihumbi 105 iyo hari abahagaze.
Ni ubwa mbere Netflix igiye kwerekana umukino w’Iteramakofe uri kuba ndetse abashaka kuwureba barasabwa kugura ifatabuguzi ry’ukwezi rihera ku $6.99 (agera ku bihumbi 10 Frw) kuri uru rubuga.
Tyson yasoje gukina kinyamwuga mu 2005, mu gihe aheruka kurwana byo kwishimisha mu 2020 ubwo hakusanywaga amafaranga yo gufasha abatishoboye.
Ku rundi ruhande, Paul yatsinze Nate Diaz mu murwano we wa 11 nk’uwabigize umwuga muri Kanama 2023 mu gihe muri Werurwe uwo mwaka yari yatsinze Ryan Bourland.
Tyson yabaye umukinnyi wa mbere w’Iteramakofe wibitseho imikandara ya WBA, WBC na IBF mu 1987, ariko aza gutsindwa na Buster Douglas mu 1990.
Nubwo yongeye kwisubiza ibikombe bya WBA na WBC mu 1996, yatsinzwe imikino ibiri yahuyemo na Evander Holyfield ndetse uwa kabiri urangira ahagaritswe kubera kuruma ugutwi k’uyu bari bahanganye.
Aba bagabo babiri bafite amazina akomeye mu mateka y’iteramakofe, bahuye bwa mbere mu 1996 i Las Vegas, aho Evander yarushije Mike Tyson mbere yo kumutsinda mu gace ka 11.
Tyson na Holyfield bongeye gusubiramo umurwano wabo mu 1997, ari bwo Tyson yarumye Evander ugutwi, agasezererwa mu gace ka gatatu k’umurwano.
Tyson yatsinze imirwano 50 muri 58 yakinnye. Kugeza mu 1990, yari ataratsindwa kugeza ubwo yatungurwaga na Buster Douglas mu murwano watunguranye mu mateka y’Iteramakofe.
Paul yatsinze imirwano 10 muri 11 amaze gukina, aho imyinshi muri yo yayihuyemo n’abakina UFC. Uwo yatsinzwe n’uwo yahuyemo n’Umwongereza Tommy Fury muri Gashyantare 2023.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!