Dubois yabitangaje nyuma y’umukino Oleksandr Usyk yatsinze Tyson Fury, ku wa Gatandatu, i Riyadh muri Arabie Saoudite.
Ubwo wari urangiye, Dubois yagiye mu kibuga nyuma yo gutanga ibihembo ashimira Usyk ko yitwaye neza akegukana intsinzi anatangaza ko yifuza kujurira.
Mu murwano uheruka guhuza impande zombi wabereye muri Pologne mu 2023, Usyk yatsinze Dubois ariko ntiyemera intsinzwi kuko n’ubu akivuga ko yibwe ndetse mu gusaba ko bazongera kurwana yamwitaga umujura.
Dubois yagize ati “ Usyk ndashaka kwihorera. Wakoze neza iri joro ariko ndashaka kwihorera ku bujura bw’ubushize.”
Ntabwo hatangajwe igihe uyu murwano uzabera.
Izi ndwanyi zombi zihagaze neza muri iyi minsi kuko Daniel Dubois aheruka gutsinda Joseph Parker na Anthony Joshua, mu gihe Oleksandr Usyk amaze gutsinda Tyson Fury ubugira kabiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!