Uyu mukino utegerejwe na benshi, uzabera i Riyadh muri Arabie Saoudite, muri Gashyantare 2025.
Dubois yabaye nimero ya mbere ku Isi muri Nzeri 2024 nyuma yo gutsinda Anthony Joshua kuri "Knockout". Icyo gihe umurwano wabereye kuri Wembley Stadium i Londres mu Bwongereza.
Ni ubwo uyu mugabo ahabwa amahirwe menshi yo gutsinda, ariko Joseph Parker bazahangana ntabwo ari agafu kimvugwa rimwe kuko nawe yabaye nimero ya mbere ku Isi hagati ya 2016 na 2018, mbere yo gutsindwa na Joshua akamukura kuri uwo mwanya.
Mu gihe, Dubois yatsindwa uyu mukino yahita atakaza umwanya wa mbere ku Isi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!