Iki gikorwa kigiye kuba mu gihe guhera mu Ukwakira 2024, Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda ryahagaritswe by’agateganyo kubera imiyoborere mibi.
Iyo miyoborere ishingiye ku kuba abanyamuryango barashinjaga komite guhindura amategeko, ibura ry’inkunga ya miliyoni 1,5 Frw bahawe n’umuterankunga ntanyuzwe kuri konti ndetse ntakoreshwe igikorwa yari agenewe n’ibura rya bimwe mu bikoresho.
Mu rwego rwo kongera kubyutsa uyu mukino umaze iminsi nta bikorwa ufite, amakipe umunani asanzwe agize Federasiyo y’Iteramakofe mu Rwanda, yafatanyije gutegura irushanwa.
Ni irushanwa rizaba mu byiciro by’abakinnyi batandukanye, rikazakinwa ku Cyumweru, tariki ya 1 Ukuboza 2024, guhera saa munani kuri Maison des Jeunes ya Kimisagara.
Amakipe yateguye iki gikorwa ni iya Kimisagara Boxing Club, ISATA Boxing Club, Nyamirambo Boxing Club, Tiger Boxing Club, Gasanze Boxing Club, Gisenyi Boxing Club, Kigali Life Boxing Club na Rafiki Boxing Club.
Amakipe yibumbiye hamwe ndetse n’andi yatumiwe, azabona urubuga rwo kwerekana ko hari bamwe mu bakinnyi bakizamuka.
Iki gikorwa kandi kizahuzwa no gushimira Perezida wa Kimisagara Boxing Club, Maj (Rtd) El Hadj Murindangabo Jacob, ku bwitange n’umusanzu agira mu guharanira iterambere ry’umukino w’Iteramakofe mu Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!