Ni imikino yabereye muri Kigali Universe igamije kureba Abanyarwanda beza bazakina irushanwa karundura riteganyijwe kuba mu mpera z’umwaka rigahuza abakina iteramakofe ku rwego mpuzamahanga.
Ubusanzwe yitabirwa n’ibyicyo by’abagore ndetse n’abagabo basanzwe bakina iteramakofe mu Rwanda cyane cyane abo muri Sports Genix International.
Muri iki cyumweru imikino yabaye yakurikiraga iyakinwe muri Kamena 2024, isiga 20 bakomeye bahize abandi babashije kujya mu cyiciro gikurikiraho kibanziriza icya nyuma.
Abakinnyi babanje mu kibuga ni Kamali Olivier watsinzwe na Iyanone Jean Paul, hakurikiraho Iranezeza Aime watsinze Ntabanganyimana Valentin mu mikino yamaze iminota 20.
Undi mukino wari injyanamuntu muri uyu mugoroba ni uwo mu bafite ibilo 57, kuko Rubamba Iguru yatsinze nyuma y’uko umusifuzi amaze guhagarika umukino kuko Niyomurinzi Valens watsinzwe yari yagize imvune.
Murenzi Hassani yakomeje mu cyiciro gikurikiyeho nyuma yo gukubita ingumi y’ingusho (K.O) Ngabo Ahmed mu bakinnyi bafite ibilo 67 [Welter Weight].
Mu bagore bakinnye muri uyu mugoroba basize Nsengiyumva Angel atsinze Uwase Sandrine.
Abandi bakinnyi bitwaye neza ni Niyonagize Isaac, Nsabimana David, Niyonzima Pacifique, Ndayishimiye Patrick na Nsengiyumva Vincent.
Indi mikino nk’iyi iba ivanze n’imiziki yo gususurutsa abayitabiriye iteganyijwe mu Ukwakira ndetse n’Ukuboza 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!