Isiganwa ry’imodoka “Nyirangarama Rally” rigiye kuba ku nshuro ya kabiri

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Werurwe 2020 saa 10:54
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya kabiri, Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa mu Modoka mu Rwanda (RAC) ku bufatanye na Entreprise Urwibutso Nyirangarama, bateguye isiganwa ry’imodoka rikinirwa mu Karere ka Rulindo ryiswe “2020 Nyirangarama Rally” rizakinwa tariki ya 21 Werurwe uyu mwaka.

Mu mwaka ushize ubwo iyi Rally yabaga ku nshuro ya mbere, yegukanywe na Giancarlo Davite mu gihe mu 2018 habaye igisa n’igeragezwa ry’iri siganwa ribanziriza ayandi mu mwaka wa Shampiyona yo gusiganwa mu modoka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu kuri Pilipili i Nyarutarama, Nzamwita Eric, uyobora isiganwa ry’uyu mwaka, yavuze ko imyiteguro bayigeze kure, aho bamaze kuvugana n’abapilote bashobora kuzaza gukina n’imihanda ikaba yaramaze kwemezwa.

Ati “Twatumiye abapilote 10 bo mu Rwanda n’abo hanze bagera ku munani bo mu Burundi. Kugeza ubu ntabwo navuga abamaze kwemeza ko bazaza kuko baracyafite igihe cyo kwemeza ko bazakina, umunsi wa nyuma ni tariki ya 13 z’uku kwezi.“

Nzamwita yakomeje avuga ko isiganwa ry’uyu mwaka rizakinirwa ku ntera y’ibilometero 295.5 (birimo 151.8 byo gusiganwa), mu mihanda ya Kinini, Cyinzuzi, Tumba no ku musozi wa Tare, hose inshuro ebyiri.

Kalisa Thierry, umwe mu bari bahagarariye Entreprise Urwibutso Nyirangarama ya Sina Gérard, yavuze ko bishimira gutera inkunga iri siganwa ry’amamodoka kuko rifasha akarere ka Rulindo kumenyekana cyane umusozi wa Tare.

Ati “Siporo tuyishyigikira kuko ifasha Abanyarwanda. Hamwe n’akarere ka Rulindo, duhora twifuza ko ibyo dukora bitagarukira ku byo kurya gusa cyangwa ubumenyi duha abanyeshuri. Sina Gérard yiyemeje gutera inkunga iyi Rally. Ni ubwa gatatu tugiye kuyitera inkunga.”

“Gushyigikira uyu mukino byatumye agasozi kacu kamenyekana n’ishuri ryacu riramenyekana. Umubare w’abanyeshuri wariyongereye kuva dutangiye gukorana nabo.”

Nyirangarama Rally ni ryo siganwa rya mbere rizakinwa uyu mwaka riri ku ngengabihe ya Shampiyona y’umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda, rikaba rizabanziriza Rwanda Mountain Gorilla Rally izaba muri Gicurasi (ikaba inabarwa mri Shampiyona Nyafurika) mu gihe hazakurikiraho Huye Rally na Rallye des Milles Collines.

Umuyobozi wa Nyirangarama Rally 2020, Nzamwita Eric, asobanura ibijyanye n'imyiteguro y'isiganwa
Yannick Dewalque usanzwe asiganwa, yari ahagarariye Akagera Business Group
Yoto Fabrice na we akina umukino wo gusiganwa mu modoka
Entreprise Urwibutso ni yo itera inkunga iri siganwa ry'imodoka rikinirwa muri Rulindo
Giancarlo Davite yegukanye isiganwa rya Nyirangarama ryakinwe mu mwaka ushize

Amafoto: Uwihanganye Hardi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .