Isiganwa rihuza imodoka “Rwanda Mountain Gorilla Rally 2020” ryasubitswe

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Mata 2020 saa 02:06
Yasuwe :
0 0

Isiganwa ry’imodoka rya Rwanda Mountain Gorilla Rally mu 2020 riri ku ngengabihe ya Shampiyona Nyafurika y’uyu mukino, ryagombaga kuba muri Gicurasi, ryasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda (RAC) ku bufatanye n’abategura Shampiyona Nyafurika, ku wa Mbere tariki ya 20 Mata, rivuga ko Rwanda Mountain Gorilla Rally 2020 itazabera igihe yari iteganyirijwe.

Rigira riti “Tubabajwe no kumenyesha abapilote bose, abaterankunga, abafatanyabikorwa n’abafana b’uyu mukino ko Rwanda Mountain Gorilla Rally 2020 yari iteganyijwe hagati ya tariki ya 15 na 17 Gicurasi, izasubikwa igashyirwa ku yindi tariki.”

Iki cyemezo cyafashwe hagendewe ku mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yerekeranye no kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus mu Rwanda ndetse Minisiteri ya Siporo ikaba yaherukaga gusaba amashyirahamwe y’imikino kuvugana n’inzego mpuzamahanga, amarushanwa yari kubera mu Rwanda agasubikwa.

Bitandukanye no mu myaka iheruka, aho Rwanda Mountain Gorilla Rally ariyo yabaga nyuma ku ngengabihe ya Shampiyona Nyafurika, uyu mwaka ryari kuba ari siganwa rya gatatu kuri iyo ngengabihe.

Mu mwaka ushize, Rwanda Mountain Gorilla Rally 2019 yegukanywe na Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude bari muri Subaru Impreza N11, bandika amateka yo kuba Abanyarwanda ba mbere begukanye iri siganwa ry’imodoka ryabaga ku nshuro ya 16.

Rwanda Mountain Gorilla Rally 2020 yabaye isiganwa ry’imodoka rya kabiri risubitswe muri uyu mwaka, mu masiganwa abera mu Rwanda, nyuma ya Nyirangarama Rally yari kuba tariki ya 21 Werurwe 2020.

Umunyamabanga Mukuru wa RAC, Cyatangabo Ange François, yabwiye IGIHE ko kimwe n’andi masiganwa ya Shampiyona y’u Rwanda, hazabaho kongera kugena igihe izabera.

Ati “Yasubitswe ariko izaba. Nyuma y’ibihe bihe bya Coronavirus tuzaganira n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ryo gusiganwa mu modoka turebe igihe ishobora kubera kuko hari n’andi masiganwa yasubitswe. N’andi masiganwa yacu ni uko bizagenda, tuzongera twige ku matariki yashyirwaho, dufite icyizere ko yose azaba.”

Nyuma ya Rwanda Mountain Gorilla Rally, mu Rwanda hari hateganyijwe Huye Rally isanzwe iba mu ntangiriro za Nyakanga ndetse na Rallye des Milles Collines iba mu mpera z’umwaka, akaba ari nayo isoza Shampiyona y’u Rwanda.

Rwanda Mountain Gorilla Rally 2020 yasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus
Umunyamabanga Mukuru wa RAC, Cyatangabo Ange François avuga ko bizeye ko amasiganwa y'imodoka yose ateganyijwe uyu mwaka, azaba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .