Ishyirahamwe rya Cricket mu Rwanda ryafashije imiryango 100 y’abakina uyu mukino

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Mata 2020 saa 10:32
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA) ryageneye inkunga y’ibiribwa n’ibindi bikoresho nkenerwa by’isuku, imiryango 100 muri ibi bihe byo kuguma mu rugo nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa Coronavirus, igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 25 Mata 2020.

Iyi miryango 100 yashyikirijwe iyo nkunga ifite agaciro ka miliyoni 3 Frw, ni isanzwe ibarizwa muri uwo muryango mugari wa Cricket, irimo iy’abakina uwo mukino, aho buri muryango wahawe inkunga ifite agaciro k’ibihumbi 30 Frw.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri RCA, Byiringiro Emmanuel, yavuze ko imiryango bafashije ari isanzwe irimo abakinnyi b’uyu mukino, itifashije, kuko bakorana nayo bakaba basanzwe bazi ubushobozi bwayo.

Ati “Ni igikorwa twatangiye tubanje kureba imiryango itameze neza muri iki gihe kuko dusanzwe dukurikirana imibereho yabo n’ubufatanye bw’abababyeyi babo. Ababyeyi benshi batangiye kubona ubutumwa bwacu. Twatoranyije imiryango 100 iri hirya no hino, aho abakinnyi bacu bakinira. “

“Icya mbere ni uko tugira ubwitange tukagira n’uko dufatanya. Amikoro twayikuyemo, tugira n’amafaranga tugomba gutanga kugira ngo bishoboke.”

Kuva hafashwe ingamba zisaba abantu kuguma mu rugo tariki ya 21 Werurwe 2020, Leta y’u Rwanda yatangiye gufasha imiryango itishoboye kurusha iyindi, igikorwa yunganiwemo n’ibigo bitandukanye cyangwa abantu ku giti cyabo.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abantu 191 banduye Coronavirus mu gihe abamaze kuyikira ari 92.

Ishyirahamwe rya Cricket mu Rwanda ryafashije imiryango 100 y’abakina uyu mukino muri ibi bihe bya Coronavirus
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri RCA, Byiringiro Emmanuel, yavuze ko inkunga bahaye imiryango bafashije, yavuye mu bwitange bw'abanyamuryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .