Ishyirahamwe ry’umukino wa Kung-Fu mu Rwanda ryizihije imyaka 70 ya Repubulika y’u Bushinwa (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Nzeri 2019 saa 07:09
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’umukino wa Kung-Fu mu Rwanda ryaraye ryifatanyije na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda mu birori byo kwizihiza Isaburuku y’imyaka 70 Repubulika iharanira rubanda y’u Bushinwa imaze ishinzwe, umuhango wabereye muri Kigali Convention Centre kuri iki Cyumweru.

Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi, abatoza n’abakinnyi b’uyu mukino mu Rwanda ndetse n’abashyitsi batandukanye barimo Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hungwei, byaranzwe n’imyiyereko y’ibyo bamaze kugeraho muri uyu mukino ndetse abana bavuye guhugurwa mu Bushinwa basusurutsa abatari bake bari bitabiriye uyu muhango.

Uyu muhango kandi waranzwe n’iyindi myiyereko kabuhariwe yakozwe n’abashinwa babiri b’abatoza Yang Tianyu na Chen Liwei baturutse mu ishuli rya Shaolin Yanlu Wushu, aho bageze mu Rwanda mu cyumweru gishize baje guhugura abatoza ndetse n’abakinnyi bafite ubunararibonye muri uyu mukino bakaba bazamara iminsi isaga 14 bongerera ubumenyi abanyarwanda.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung-Fu mu Rwanda, Uwiragiye Marc yavuze ko bahisemo kwifatanya na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda nk’igihugu gikomokamo uyu mukino.

Ati” Kuba uyu mukino wa Kung-Fu ukomoka mu Bushinwa natwe ni byiza ko twifatanya na Ambasade y’u Bushinwa muri uyu muhango kuko n’ubundi dusanzwe dufitanye umubano mwiza. Ni igikorwa gihuza abaturage b’u Rwanda n’u Bushinwa bityo imibanire yabo bombi igatuma hari icyo buri umwe yigira ku wundi bakazamuka kandi by’umwihariko twebwe hari byinshi twiyungura muri uyu mukino.”

Uwiragiye Marc yongeyoho ko bo nka ‘RKFWF’ ibyo bifuza ari iterambere ry’uyu mukino mu Rwanda kuko Kung-Fu umuntu wese ashobora kuyikina ndetse akanayifashisha mu buzima bwa buri munsi.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hungwei yishimiye urwego uyu mukino umaze kugeraho mu Rwanda ndetse yizeza Ishyirahamwe rya Kung-Fu ko bazakomeza gukorana na ryo mu kuzamura ubumenyi n’ubushobozi bw’abakinnyi n’abatoza b’abanyarwanda.

Nyuma yo kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 70, Tianyu na Chen barafatanya n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Kung-Fu mu Rwanda mu gikorwa cyo guhugura abatoza 25 b’abanyarwanda n’abakinnyi b’inzobere muri uyu mukino ku bufatanye n’Umuryango ‘Henan People’s Association for Friendship with Foreing Countries ‘ binyujijwe muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung-Fu mu Rwanda, Uwiragiye Marc
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hungwei yavuze ko bazakomeza gushyigikira Kung-Fu mu Rwanda
Abashinwa bashimishije abitabiye ibi birori ku myiyereko bakoze
N'abanyarwanda berekanye ibyo bize muri uyu mukino wa Kung-Fu

Amafoto: FunClub


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza