Ishuri ry’i Rubavu ryahize ibindi bigo by’amashuri mu mukino wo koga (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Gicurasi 2019 saa 12:37
Yasuwe :
0 0

Ishuri rya École Secondaire Techique de Gisenyi ry’i Rubavu ni ryo ryegukanye imidali myinshi mu marushanwa yo koga yahuje ibigo by’amashuri bigera kuri 25 bitandukanye bya hano mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu.

Aya marushanwa yabaga ku nshuro ya gatandatu, yateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda, yabereye mu bwogero bwo mu ishuri rya Green Hills Academy riherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Ibigo 25 by’amashuri nibyo byitabiriye aya marushanwa yahurije hamwe abana 241. Umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ni Niyibizi Cédric w’imyaka 16 wa ESTIG y’i Rubavu kuko yabaye uwa mbere mu koga metero 200 mu bizwi nka Rukomatanyo (Individual middley) ndetse na metero 200 mu gukura umusomyo (Free style/chrowle).

Uwamukurikiye mu kwitwara neza ni Mana Chris Noah w’imyaka 16, ubarizwa muri Amie des Enfants Kicukiro, aho yabaye uwa mbere mu koga metero 50 Makeri (Breaststroke/Brasse).

Mu cyiciro cy’abakobwa, uwitwaye neza yabaye Nathalie Haeger wa Green Hills Academy, aho abatsinze bahawe ibihembo birimo imidari, igikombe ndetse ibigo bifite ubwogero (Piscine) byahawe imipira ikinwa mu mazi.

Ku rwego rw’ibigo, École Secondaire Technique de Gisenyi y’i Rubavu, yaje ku mwanya wa mbere nyuma yo kwegukana imidari 15 irimo itanu ya Zahabu, irindwi ya Buronze n’itatu ya Feza mu gihe ishuri rya kabiri ryabaye Green Hills Academy, irya gatatu riba École Belge.

Ibindi bigo byabonye imidari ni: École Primaire Rwimbogo (Kicukiro), Riviera High School (Gasabo), Indatwa n’Inkesha School (Huye), Nyamata High school (Bugesera), Lycée de Kigali (Nyarugenge), APE rugungu, Little Germs Academy (Gikondo), Faith Foundation (Gasabo), KICS, ISKR na St. Aloys Rwamagana.

Iri rushanwa riba inshuro ebyiri mu mwaka rizongera kuba mu Ugushyingo mu gihe mu kwezi gutaha, tariki ya 23 Kamena, hateganyijwe irushanwa ryo koga mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

École Secondaire Technique de Gisenyi y'i Rubavu ishyikirizwa igikombe
Amarushanwa yo koga yahuje abana 241 bavuye mu bigo 25
Amarushanwa ahuza ibigo by'amashuri aba inshuro ebyiri mu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza