Aba bakinnyi bombi bari mu Banyarwanda batatu bahawe amahirwe yo gukina iri rushanwa mpuzamahanga ryitabirwa n’ababigize umwuga mu bagabo, baturutse hirya no hino ku Isi.
Kuri uyu wa Kabiri, ni bwo hatangiye gukinwa 1/16 mu cyumweru cya kabiri kizasozwa ku wa 6 Ukwakira, ariko byarangiye Niyigena Étienne na Ishimwe Claude bongeye gusezerererwa rugikubita nk’uko byagenze mu cyumweru cya mbere.
Ishimwe yasezerewe n’Umunyamerika Noah Schachter uri ku mwanya wa karindwi mu bahagaze neza mu irushanwa, amutsinze amaseti 2-0 (6-2, 6-1).
Ni mu gihe Niyigena Étienne yagerageje kwihagararaho ariko agasezererwa n’Umunya-Venezuela Brandon Perez wamutsinze amaseti 2-1 (6-4, 6(5)- 7, 6-2).
Kuri ubu, amaso y’Abanyarwanda muri iri rushanwa yasigaye ahanzwe Muhire Joshua uzakina umukino we ku wa Gatatu hamwe n’Umunya-Pérou Petr Iamachkine.
Mu yindi mikino yabaye mu bakina ari umwe, Umurundi Iradukunda Guy Orly yasezerewe n’Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock uri ku mwanya wa kabiri mu bahagaze neza mu irushanwa, amutsinze 6-2, 6-4.
Gutungurana gukomeye kwabaye kwasize Umufaransa Florent Bax wari wakinnye umukino wa nyuma mu cyumweru cya mbere, ndetse wari ku mwanya wa kane mu bahagaze neza, asezerewe n’Umunya-Autriche Maximilian Neuchrist wamutsinze amaseti 2-1 (6-3, 3-6, 3-6).
Mu bakina ari babiri, na ho Abanyarwanda bose ntibahiriwe kuko Ishimwe Claude na Muhire Joshua batsinzwe na Vasilios Caripi wo muri Afurika y’Epfo n’Umudage Maik Steiner amaseti 2-0 (6-2, 6-1).
Niyigena Étienne ari hamwe n’Umunya-Suède Jonathan Ivarsson basezerewe n’Abanya-Venezuela Brandon Perez na Juan Jose Bianchi babatsinze 7-6(4), 6-0.
Ni mu gihe Ishimwe Raoul ari hamwe na Karenzi Brian batsinzwe n’Abafaransa Florent Bax na Paul Barbier Gazeu 6-1, 6-0.
Umufaransa Corentin Denolly n’Umunya-Tunisia Ouakaa Aziz batwaye icyumweru cya mbere mu bakina ari babiri, bageze muri 1/8 batsinze Mishkin Kirill na Vitali Shvets 6-2, 6-2.
Ni ko byagenze kandi ku bavandimwe b’Abanya-Zimbabwe Benjamin Lock na Courtney John Lock bakinnye umukino wa nyuma mu cyumweru cya mbere, bo batsinze Abahinde Yuvan Nandal na Karan Singh 7-5, 6-2.
Uwegukanye irushanwa rya Rwanda Open mu bakina ari umwe ahabwa 3600$ n’amanota 25 mu gihe hari amafaranga buri wese abona mu cyiciro yakinnye kugeza ku watangiriye muri 1/16 ubona 260$.
Mu bakina ari babiri, abegukanye irushanwa bahabwa 1550$ naho abatsindiwe ku mukino wa nyuma bakabona 900$.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!