Ishimwe yinjiye muri iri rushanwa ryahuje ababigize umwuga, ari we Munyarwanda uhagaze neza nk’uko yabigaragaje mu marushanwa y’imbere mu gihugu yabaye muri Nzeri.
Muri Rwanda Open iri kubera ku bibuga bya Tennis byo muri IPRC Kigali, ntiyahiriwe kuko yatsinzwe n’Umutaliyani Denis Constantin Spiridon amaseti 2-0 (6-0, 6-0).
Umunsi mubi wa Ishimwe washimangiwe kandi no kuba we na Niyigena Étienne basezerewe n’Abanya-Venezuela Juan Jose Bianchi na Brandon Perez babatsinze amaseti 2-0 (3-6, 0-6) mu bakina ari babiri.
Mu yindi mikino yabaye ku wa Kabiri, Umurundi Iradukunda Guy Orly yageze muri 1/8 atsinze Umunyamerika Noah Schachter 6-3, 6-4.
Ni ko byagenze kandi ku Mwongereza Oliver Crawford uhagaze neza kurusha abandi mu irushanwa, we wasezereye Umunya-Venezuela Jose Bianchi amutsinze 6-4, 6-4.
Umunyarwanda Muhire Joshua arakina umukino wa mbere kuri uyu wa Gatatu aho yisobanura n’Umuhinde Raymond Odour mu gihe Niyigena Étienne akina n’Umunyamerika Preston Brown.
Umufaransa Corentin Denolly watwaye icyumweru cya kabiri cya Rwanda Open mu 2023, aratangira irushanwa ry’uyu mwaka yisobanura n’Umuhinde Sai Karteek Reddy Ganta.
Mu bakina ari babiri bakina nyuma ya saa Sita, Muhire Joshua afatanyije na Ngarambe Ivan Gift barakina n’Umutaliyani Manuel Plunger afatanyie n’Umunya-Pérou Petr Iamachkine.
Ni mu gihe Manzi Rwamucyo David na Manishimwe Emmanuel bahangana n’Abanya-Zimbabwe Benjamin Lock ufatanya na Courtney John Lock.
Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, Rwanda Open M25 iri guhuza abakinnyi b’abagabo babigize umwuga baturutse mu bice byose by’Isi aho bahatanira ibihumbi 25$. Icyumweru cya mbere kizakinwa kugeza tariki ya 29 Nzeri mu gihe icya kabiri ari uguhera tariki ya 30 Nzeri kugeza ku ya 6 Ukwakira 2024.
Uwegukanye irushanwa mu cyumweru kimwe, azahabwa 3600$ n’amanota 25 mu gihe hari amafaranga buri wese abona mu cyiciro yakinnye kugeza ku watangiriye muri 1/16 ubona 260$.
Mu bakina ari babiri, abegukanye irushanwa bazahabwa 1550$ naho abatsindiwe ku mukino wa nyuma babone 900$.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!