CIMEGOLF ni irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatandatu, rikazaba ku wa 30 Ugushyingo 2024. Ritegerejwemo abakinnyi barenga 200 biganje mu byiciro by’abagore, abagabo n’abakuze.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Kabiri, tariki ya 12 Ugushyingo 2024, Visi Kapiteni wa Kigali Golf Club, Eugene Murenjekha, yavuze ko CIMEGOLF izitabirwa n’umubare munini kandi umusaruro wayo ugaragara.
Ati “Ubu tumaze kugira abantu barenga 200, biragaragaza uruhare rwa CIMEGOLF mu iterambere ry’umukino. Abakinnyi benshi bifuza kurikina kuko rituma hari amahirwe babona cyane cyane binyuze mu bihembo bahabwa.”
Kuri iyi nshuro abakinnyi bose bazatangirira rimwe kubera igikorwa cy’Umuganda Rusange giteganyijwe mu gihugu hose, ku munsi w’irushanwa.
Umuyobozi wa CIMERWA, Mangesh Verma Kumar, yavuze ko gahunda bafite ari ukuzamura urwego rwa CIMEGOLF ikaba irushanwa rikomeye kandi rikarushaho kugirira umumaro abarikina n’abarikurikira.
Ati “Intego yacu ni uguteza imbere CIMEGOLF ikaba irushanwa rikomeye. Turishimira kandi uruhare turi kugira mu iterambere rya siporo zitandukanye mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.”
“Hari amarushanwa yandi dutegura arimo Tennis akabera aho dukorera, kandi turi kureba ko hari indi kipe twazagirana imikoranire mu zibarizwa mu Ntara y’Iburengerazuba.”
Ubwo CIMEGOLF yabaga ku nshuro ya mbere mu 2017 yitabiriwe n’abakinnyi 90, ifite ingengo y’imari ya miliyoni 30 Frw. Mu 2018, yitabiriwe n’abakinnyi basaga 100, ikoresha miliyoni 53 Frw, kuri ubu zimaze kurenga miliyoni 100 Frw zishorwamo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!