00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyungu u Rwanda rwakura mu kwakira Grand Prix ya Formula One

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 December 2024 saa 07:10
Yasuwe :

Formula One ni urugero rw’umukino wo gusiganwa mu modoka ku Isi, rikaba isiganwa ryawo rikuru kandi ryihuta kurusha ayandi yose. Abatunze agatubutse bishyura ibya mirenge kugira ngo barikurikire, ibigo bikomeye bigashoramo bigamije kwamamaza mu gihe amakipe arwana no kugira abashoferi kabuhariwe aharanira kubona intsinzi.

Iryo ni ryo siganwa u Rwanda ruheruka gutangamo ubusabe bwo kuzakira ndetse ibiganiro biri mu murongo mwiza nk’uko Perezida Paul Kagame yabigarutseho ku wa 13 Ukuboza 2024.

Kwakira iri siganwa bijyana no gukora ishoramari rigaragara kuko kubaka ikibuga cyaryo cyangwa imihanda imodoka zisiganirwamo, bisaba ingengo y’imari yihagazeho.

Iyo ngengo y’imari irimo iyo kubaka imihanda iberamo isiganwa, amafaranga ahoraho yo gusana ahashobora kwangirika, aho abafana bicara bakurikiye isiganwa n’urukuta cyangwa uruzitiro rutandukanya imihanda n’ahasigaye.

Muri rusange, imibare igaragaza ko kubaka ahabera isiganwa rya F1 hashya bisaba hagati ya miliyoni 270$ na miliyari 1.5$. Kuri ubu ‘Circuit’ ya Yas Marina i Abu Dhabi ni yo yatwaye menshi kugeza ubu kuko yuzuye itwaye miliyari 1.34$.

Amasiganwa mashya yakirwa kuri ubu asinya amasezerano y’imyaka 10, yishyura hafi miliyoni 48,9$ ku mwaka (bigatwara agera kuri miliyoni 396.2$ mu myaka 10) na miliyoni 575$ yo gutegura isiganwa, byose bikagera hafi muri miliyari 1$, ni ukuvuga asaga miliyari 1300 Frw.

U Rwanda rwakungukira he?

Hashize imyaka itandatu Visit Rwanda yinjiye mu mikoranire n’amakipe akomeye i Burayi ndetse n’andi marushanwa atandukanye, aho ibi byazamuye ubukerarugendo bw’u Rwanda ndetse umubare w’abarusura uriyongera bigaragara kubera kumenyekana.

Ishoramari ry’u Rwanda muri siporo ntiryagarukiye gusa mu kumenyekanisha ibyiza nyaburanga ba mukerarugendo bashobora gusura, ahubwo byajyanye no kwakira inama n’ibikorwa bitandukanye birimo ibya siporo. Byitezwe ko ubukerarugendo buzinjiriza u Rwanda miliyoni 660$ mu 2024, avuye kuri miliyoni 620$ uru rwego rwinjije mu 2023.

Nyuma y’ayandi marushanwa n’ibikorwa mpuzamahanga byahurije benshi mu rw’imisozi 1000, kuri ubu hahanzwe amaso Grand Prix ya Formula One, ndetse biramutse bigezweho, biri mu byagarukwaho cyane hirya no hino ku Isi dore ko iri siganwa riheruka kubera muri Afurika mu 1993 ubwo ryakinirwaga i Kyalami muri Afurika y’Epfo.

Ukurikije uko bimeze mu bindi bihugu byakira amasiganwa y’izi modoka nto zigendera ku muvuduko uri hejuru y’ibilometero 300 ku isaha, usanga inyungu yihuse ituruka mu matike yagurishijwe ku bitabiriye kureba amasiganwa kuko andi mafaranga arimo ay’abamamaza ajya muri Liberty Media imenyekanisha aya masiganwa.

Kwinjiriza mu matike gusa hari aho byagiye biteza ibihombo nko muri Grand Prix yo mu Buhinde yahombye miliyoni 24$ mu 2013 igahita ihagarara ndetse na Korean Grand Prix yahombye miliyoni 37$ mu 2012, igahagarara mu mwaka wakurikiyeho.

Nubwo bimeze gutyo, hari ingero zifatika zigaragaza uburyo amafaranga yinjiye mu bukerarugendo no kwinjira mu gihugu biturutse kuri Grand Prix ya Formula One, bizamura ubukungu bw’imbere mu gihugu ndetse wakora imibare ugasanga birabyara inyungu.

Urugero, bigereranywa ko nubwo Umujyi wa Las Vegas wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika washoye agera kuri miliyoni 500$ muri Grand Prix yawo mu 2023, inyungu yabonetse biturutse ku bukerarugendo buvuye ku isiganwa ibarirwa muri miliyari 1,2$, ayo yavuye mu baraye muri za hoteli, restaurants no mu bundi bucuruzi.

Hagati ya 2008 na 2018, Grand Prix ya Singapore yazamuye ubukungu bwayo binyuze mu kongera abantu ibihumbi 450 mu basura iki gihugu, aho binjije agera muri miliyari 1,4$.

Ahandi ni muri Mexique aho Grand Prix ibera mu murwa mukuru w’iki gihugu izamura ubukungu bwacyo kuri 12% binyuze mu kurara muri hoteli zihenze mu mpera z’icyumweru ziberamo isiganwa.

Muri Mexico City, umushyitsi witabiriye isiganwa rya Formula One atanga agera ku $1730 (ni ukuvuga miliyoni 2,4 Frw) muri izo mpera z’icyumweru binyuze mu byo agura n’izindi serivisi zitandukanye ahabwa zidafite aho zihuriye n’isiganwa.

Ubushakashatsi bugaragaza ko hagati ya 2012 na 2015, kwakira isiganwa i COTA byinjije agera muri miliyari 2,8$ mu gace ka Austin muri Leta ya Texas.

Imibare igaragaza ko mu 2022, Formula One yakurikiranywe n’abasaga miliyari 1,54 kuri televiziyo mu gihe impuzandengo y’abarebye isiganwa rimwe ari abantu miliyoni 70.

Amasiganwa ya Formula One yerekanwa mu bihugu birenga 200 hirya no hino ku Isi, ndetse ni mu gihe kigera ku masaha 635 mu mwaka.

Byibuze abagera muri miliyoni 750 ni abakunzi b’uyu mukino wo gusiganwa mu modoka ndetse ni wo ufatwa nk’ukunzwe kurusha ibindi bikorwa biba buri mwaka. Ni mu gihe impuzandengo y’abitabira amasiganwa ari ibihumbi 200.

Abagera kuri 53% by’abareba isiganwa rya Formula One ni ababa bavuye hanze y’igihugu ryabereyemo. Abafana n’amakipe baba muri hoteli, bagatanga amafaranga menshi mu bikorwa bitandukanye byaho.

Uretse kumenyekanisha igihugu no kucyinjiriza binyuze mu bagisura, abaturage bahabwa akazi mu mirimo itandukanye ikorerwa ahabera amasiganwa.

Imibare igaragaza ko hari indi mirimo 640 ihangwa mu gace ka Quebec iyo isiganwa rya Formula One ryerekeje muri Canada mu gihe i COTA hishyurwa miliyoni 306$ ku mwaka binyuze mu mirimo 9100 ikorwa n’abatuye muri Austin.

U Rwanda ruheruka gutanga ubusabe bwo kongera kugarura Grand Prix ya Formula One ku Mugabane wa Afurika
Amasiganwa ya Formula One yerekanwa mu bihugu bisaga 200 ku Isi ndetse abarenga 1/2 cy'abayitabira aho yabereye, baba bavuye hanze y'icyo gihugu

Amafoto yakozwe hifashishijwe AI


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .