Ni umwanya yagezeho ashaka kugaragaza impinduka cyane ko yari agiye kuriyobora ari n’umwe mu bakinnye uyu mukino ndetse ku rwego mpuzamahanga dore yanahagarariye u Rwanda mu Mikino Olempike.
Uyu muyobozi ndetse na bagenzi be bafatanyije kuyobora RSF, biyemeje guteza imbere umukino wo koga mu buryo butandukanye, hibandwa ku kongera umubare w’abakina uyu mukino ariko bagomba no gushaka uko babona ibikorwaremezo.
Girimbabazi yagaragaje ko hari byinshi bagezeho bigaragariza abakunzi b’uyu mukino ko bakoze akazi katoroshye, cyane ko basa n’aho bayoboye imyaka ibiri gusa (2022/23 na 2023/24).
Indi myaka bagombaga gushyira mu bikorwa bimwe mu bikorwa byabo yahuriranye n’uko u Rwanda n’Isi yose byari bihanganye n’Icyorezo cya Covid-19 cyazahaje ibikorwa bimwe na bimwe.
Mu byagezweho harimo kuzamura umubare w’abakina umukino wo koga nk’abakinnyi babigize umwuga, aho kugeza ubu bamaze kuba 150.
Muri aba kandi harimo abakina ubwoko bw’umukino mushya watangijwe kuri manda yabo wo koga mu mazi magari, aho usigaye utegurirwa n’amarushanwa yihariye.
Mu gihe cy’iyi komite icyuye igihe habayeho kwitabira amarushanwa yose yabaye mu bihe bitandukanye haba ku rwego Nyafurika ndetse no ku Isi.
Hatanzwe amahugurwa yagenewe abasifuzi bagera kuri 40, havamo babiri baba mpuzamahanga ari na bwo bwa mbere byari bibaye ku Banyarwanda. Hahuguwe n’abatoza 40 boherejwe gukarishya ubumenyi bw’abakinnyi.
Ishyirahamwe ryagerageje gukorana n’andi mpuzamahanga kugira ngo u Rwanda rubone ubushobozi n’uburenganzira bwo kuba rwakwitabira amarushanwa akomeye.
Ibi byatumye habaho kuvugana n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga ku Isi, ku buryo mu Rwanda hazubakwa pisine Olempike izajya iberamo amarushanwa akomeye nk’ikibazo cy’ingutu iyi komite isize idakemuye.
Ibi ni byo Girimbabazi yagarutseho agira ati "Njyewe na komite twagerageje gukora ibikwiriye, murabizi siporo ni ukwitanga. Muri make ibikorwa twagezeho turabyishimiye. Nta bushobozi tubona, byose turimenya ariko nizera ko nihaboneka abafatanyabikorwa bizakunda."
Kugeza ubu hari umushinga wa ‘Swimming Pool for All’ watanzwe n’Ishyirahamwe ry’umukino ku Isi utaragezweho nk’imwe mu ntego zari zitezwe muri iyi myaka ine ariko kuko hari izindi nzego bireba wabaye nk’udindira.
Ntabwo yigeze agira icyo avuga ku birebana no kongera kwiyamamaza “kuko bigenwa n’Inteko Rusange.”
Amatora y’iri Shyirahamwe yagakwiye kuba yarabaye muri Gashyantare 2024, ariko habaho abanyamuryango bagera ku 10 bifuza kuyobora ariko badafite ibyangombwa basabwa kubanza kubishaka.
Komite icyuye igihe yatangiranye na Bazatsinda James wari Umunyamabanga wayo ariko kubera kudakurikiza umurongo w’amategeko ahagarikwa kuri izo nshingano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!