Iri siganwa rizaba ari irya gatatu ku ngengabihe ya Shampiyona y’u Rwanda y’umukino wo gusiganwa mu modoka, nyuma ya Sprint Rally yabereye i Rwamagana muri Werurwe na Huye Rally yabaye muri Kamena 2024.
Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda (RAC) ryatangaje ko imodoka zirindwi z’Abanyarwanda gusa ari zo zamaze kwiyandikisha ko zizakina iri rushanwa ryo ku wa Gatandatu.
Giancarlo Davite uyoboye Shampiyona y’Igihugu y’umukino wo gusiganwa mu modoka kugeza ubu n’amanota 35, azakina Gako Sprint Rally 2024 ari hamwe na Butera Isheja Sandrine muri Mitsubishi Evo X.
Gakwaya Claude wa kabiri n’amanota 32 nyuma yo kwegukana Huye Rally uyu mwaka, azongera gukinana na Mugabo Claude muri Subaru Imprezza mu gihe Kanangire Christian wa gatatu n’amanota 28, we azakinana na Mujiji Kevin, na bo bari muri Subaru Impreza.
Abandi ni Kalimpinya Queen na Ngabo Olivier muri Subaru Impreza, Mike Rutuku na Gasarabwe Alain muri Subaru Impreza, Rutabingwa Gratien na Munyaneza Irène muri Peugeot 106, ndetse na Semana Genese uzakinana na Hakizimana Jack muri Peugeot 205GTI.
Isiganwa rizaba rigizwe n’uduce dutandatu tuzakinirwa mu mihanda ya Gasenyi inshuro ebyiri na Ruhuha inshuro enye, ku ntera y’ibilometero 106.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!