Ubusanzwe, isiganwa rya Rallye des Milles Collines ribera mu Burasirazuba, ni ryo ryasozaga Shampiyona yo gusiganwa mu modoka mu Rwanda, ariko uyu mwaka ntiyabaye kubera icyorezo cya COVID-19.
Gusa iyi Rallye izakinwa ku wa Gatandatu mu rwego rwo kwibuka umwe bakunzi b’umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda, Nshuti Derrick ‘Denzel’, witabye Imana mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Abapilote bakomeye muri uyu mukino barimo Giancarlo Davite watwaye shampiyona nyinshi mu Rwanda, Umurundi Awan Din Imitiaz, Gakwaya Jean Claude n’abandi bamaze kwemeza kuzitabira isiganwa.
Murengezi Brian uri mu bari gutegura iyi Rallye des Mille Collines igiye kuba ku nshuro ya 37, yabwiye IGIHE ko mu modoka 10 zamaze kwiyandikisha, umunani muri zo ari iz’Abanyarwanda, imwe yo mu Burundi n’indi yo muri Uganda.
Ati “Ni isiganwa rizabera mu Bugesera i Gako. Mu modoka 10 zamaze kwitabira harimo ebyiri zitari izo mu Rwanda, ariko zishobora kwiyongera. Ryateguwe mu rwego rwo kwibuka uwari umufana w’isiganwa ry’imodoka mu Rwanda, Nshuti Derrick ‘Denzel’.”
Rallye des Milles Collines 2020 izakorwa ku ntera y’ibilometero 104, izazenguruka mu mihanda itatu y’inyamata irimo Gako, Nemba na Gasenyi.
Murengezi yavuze ko mu rwego rwo kugira ngo iri rushanwa ryateguwe mu bihe bya COVID-19 rizagende neza, bafatanyije n’inzego zitandukanye.
Ati “Ni isiganwa rigiye gukorwa mu bihe bitoroshye by’iki cyorezo cya Coronavirus, twafatanyije na Minisiteri zirimo iy’Ubuzima, iya Siporo n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugu kugira ngo abazaryitabira bazakurikize amabwiriza bambara agapfukamunwa, bagashyiramo intera hagati yabo. Hazaba hari itsinda rireba niba bikurikizwa."
“Abafana bemerewe kuza kureba ariko bagakurikiza amabwiriza yashyizweho n’inzego za Leta yo kwirinda COVID-19.”
Mbere y’uko hatangira isiganwa ry’imodoka, biteganyijwe ko hazabanza gusiganwa kuri moto kugira ngo zifungure umuhanda ndetse no kuryoshya irushanwa.
Imodoka 10 zamaze kwemeza kwitabira Rallye des Mille Collines 2020
- Giancarlo Davite muri Mitsubish Evo 10
- Gakwaya Claude na Mugabo Claude muri Subaru N10
- Jean Jean na Shyaka Kevin muri Toyota celica 4wd
- Rutuku Mike na Kayitankore Lionel muri Subaru Impreza Gc8
- Mitralos na Pagani muri Subaru N12
- Uwadata Marius na Rutabingwa Ferdinand muri Subaru Impreza Gc8
- Adolphena Olivier muri Toyota Celica 2wd
- Semana Geness na Jacques muri Peugot 205 Gti
- Awan Din Imitiaz na Hassan (Burundi) muri Toyota Avensis
- Mwambazi (Uganda) Subaru Gc8


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!