Cross Car ni imodoka nto zitwarwa n’umuntu umwe, ariko akenshi zigakoreshwa mu mihanda y’igitaka kandi ahantu hadatuye abantu benshi kugira ngo hirindwe impanuka.
Mu kiganiro na IGIHE, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka, Ange François Cyatangabo, yavuze ko hari imodoka nto zitwa ‘Cross Car’ bagiye kuzana kuko kugeza ubu hari ebyiri gusa.
Imwe mu zihari, ni ikoreshwa n’umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakomeye mu gusiganwa mu modoka ariwe Yoto Fabrice, twegereye tukamubaza byinshi kuri yo bigendanye n’imiterere yayo itangaje.
Ni imodoka ifite ibice bitandukanye by’ingenzi harimo intebe y’umukinnyi imufasha kwirinda, moteri igendanye n’amarushanwa, amapine yabugenewe ndetse n’imiterere y’ubwirinzi burinda impanuka uyirimo.
Iyi modoka iba ifite ibyo twakwita nk’inkingi z’ibyuma bikikije intebe y’umukinnyi, akaba ari byo biba bifasheho imikandara itandatu iba iziritse umukinnyi kugira ngo abe atava mu ntebe ye byoroshye kuko imodoka ubwayo iba ari nto cyane.
Bitewe n’ubuto bwayo ntabwo igira umuryango ukinguka, ahubwo idirishya ryayo ni ryo umukinnyi acamo, yinjira kandi akabanza agakuraho ‘Volant’ kugira ngo abashe kugeramo neza.
Mu kiganiro Yoto yagiranye na IGIHE yavuze ko iyi modoka idateye nk’izindi zisanzwe z’amasiganwa kuko yo iri ku rwego rwo hasi ugereranyije n’ubundi bushobozi izindi zigira.
Ati “Ni imodoka ziri mu kindi cyiciro cyo gusiganwa mu modoka ariko zidafite ubushobozi haba mu mbaraga za moteri ndetse n’amafaranga bingana n’iby’imodoka isanzwe. Ikoze mu buryo bworoshye, moteri yayo igira imbaraga za CC 600 mu gihe isanzwe yo iba ifite byibuze CC 2000.”
“Uburyo vitensi ikoramo ntabwo ari ubusanzwe kuko zigenda ku murongo, ni ukuvuga ushyiramo 1, 2, 3, 4, 5. Umuntu utwara iyi modoka nta kindi kintu ubwenge bwe bugomba kuba butekereza urumva ko ushobora kwibagirwa iyo wari ugezeho, bisaba ko ubwenge n’umutima biba ku irushanwa.”
Iyi modoka igira feriyamu ikoreshwa cyane iyo basiganwa kuko mu gihe umukinnyi agiye gukata ikorosi yihuta, akuramo vitensi akazamura feriyamu.
Igira utundi dukoresho tw’ingenzi harimo udufasha umukinnyi kuba yakupa umuriro wose w’imodoka igihe habaye ikibazo ndetse n’ibizimyankongi bishobora kwitabazwa igihe cy’impanuka ikomeye.
Ntabwo kuko usanzwe usiganwa muri Rally bivuze ko wakina amarushanwa y’imodoka za Cross Car, bisaba ubundi bumenyi n’amahugurwa kuko bitandukanye cyane.
Mu Rwanda hasanzwe uyu mikino ariko mu gihe gito harateganywa kugura izindi modoka za Cross Car, zikifashishwa mu gutangira shampiyona yazo mu rwego rwo kongera amasiganwa yo mu modoka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!