00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuteramakofe Imane Khelif uvugwaho ’kwihindura umugore’ akomeje kurikoroza mu mikino Olempike

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 2 August 2024 saa 11:07
Yasuwe :

Imikino Olimpike iri kubera i Paris mu Bufaransa ikomeje kugaragaramo udushya umunsi ku munsi, hamwe bavuga ko haba hari Umwicanyi ruharwa ukina umukino wo Kurasa ku ntego waje avuye muri Turukiya, mu gihe ahandi amakipe aba arira kubera imikino isubikwa umunsi ku wundi. Aha ariko, hari izina ryagarutse mu mitwe ya benshi “Imane Khelif”.

Uyu “Mukobwa” w’imyaka 25 yakinnye umukino we wa mbere kuri uyu wa gatatu ndetse aza gutsinda umutaliyani Angela Carini. Ni umukino wamaze amaze amasegonda 46 yonyine aho uyu mukobwa w’i Burayi yavuze ko ari ubwa mbere yakubitwa igipfunsi nk’icyo yahawe n’uyu munya-Algeria.

Ibi byakurikiwe n’amagambo menshi ku mbuga nkoranyambaga, aho abazikoresha bose bahurizaga hamwe ko Imane Khelif ari umugabo ndetse atagakwiye gukina n’abagore. Abanyarwanda bo bazi amateka ya Ndabaga wari umugore wigize umugabo, ariko ibya Khelif byafashe indi ntera.

Umukinnyi kabuhariwe wa Sinema mu gihugu cy’u Buhinde Kangana Ranaut we yabyegereje umutima, aho ku rubuga rwe rwa Instagram yaje gushyiraho ifoto y’umutaliyanikazi Angela ari kurira, ayiherekesha amagambo arimo agahinda avuga ko bibabaje kubona umuntu ureshya na metero ebyiri wavutse ari umugabo akubitira umugore mu kibuga nk’uko abagabo bakubita abagore babo babigenza.

Yasoje atabariza igitsinagore, gusa si we wenyine. Benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomezaga kuvuga ko Imane Khelif atagakwiye kuba akina imikino Olimpike, ndetse ibizamini byakozwe muri shampiyona y’isi iheruka byerekanye ko afite imisemburo y’abagabo myinshi ku buryo atagakwiye kuba abarizwa mu bagore.

Nicola Adams, watwaye umudari wa Zahabu mu Iteramakofi mu mikino Olimpike ya 2012 na 2016, we yavuze ko bibabaje kuba umugore yakora imyitozo ikomeye yitegura irushanwa, bikaza kurangira avuyemo nabi azize gukina n’umuntu wakuze ari umugabo. Ikintu yise ko uretse kuba bidakwiye ariko bishobora no kugira ingaruka mbi ku buzima bw’umukinnyi.

Ese koko Imane Khelif ni umugabo ukina nk’umugore?

Uyu munya Algeria, muri Shampiyona y’isi yabereye i New Delhi umwaka ushize, yaje gusezererwa mu mikino n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino w’Iteramakofe, nyuma y’uko ibizamini yafashwe byerekanye ko afite imisemburo y’abagabo, bikagaragazwa n’ uturemangingo ndangasano twa XY ubundi turanga ab’igitsina gabo.

Kuba Imane Khelif yaravutse afite Koromozome za XY kandi abagore bagira XX, bivuze ko mu mikurire ye n’ubundi imisemburo y’abagabo ituma bagira imbaraga nyinshi kurusha abagore na we yayigize, ikintu cyakamugize ubundi uw’igitsina gabo nkuko abatamushyigikiye babitangaje.

Aha ariko, abo mu gihugu cya Algeria akomokamo, by’umwihariko ibihangange nka Ismael Benacer ukinira Milan AC yo mu Butaliyani, batangaje ko Imane ari umukobwa ufite igitsina cy’abakobwa bityo ko atagakwiye guhohoterwa ngo n’uko yagize imisemburo y’abagabo kuko atari we wayihaye nk’uko bigenda ku bameze nka we bagaragaza ibyo bita “Swyer Syndrome”.

Aba, bagarutse ku kuba uyu “mwari”, yaranakinnye imikino Olimpike iheruka aho yaje no gutsindwa muri ¼ n’umunya Irlande, bityo ko kuba ari kwitwara neza ari ibintu bisanzwe biva ku myitozo yakoze.

Komite Olimpike na yo yunze mu ry’aba barabu, aho yavuze ko Imane Khelif wavutse ari umukobwa ufite igitsina gore. Aba ariko bemeye ko afite imisemburo y’abagabo ituma igihagararo cye ndetse n’imbaraga biri hejuru z’iby’abagore basanzwe.

Imikino Olimpike mu Iteramakofe izakomeza nk’uko bisanzwe, kuri uyu wa Gatandatu, Imane Khelif ahura na Anna Luca Hamori ukomoka muri Hongrie. Ku bwa Minisitiri w’intebe w’u Butaliyani, Georgia Meloni, ngo “abakinnyi bafite imisemburo y’abagabo, ntabwo bakemerewe gukina n’abagore kuko ntabwo bikwiye”.

Uyu mugore ni byo ko afite ukuri, ariko ikibabaje, mu byemezo yemerewe gufata icyi ntabwo kirimo…

Umuhindekazi Kangana Ranaut ukina filime na we ari mu babajwe n'uko umukinnyi ufite imisemburo y'abagabo akina n'abagore.
Ngo igipfunsi Angela Carini yakubiswe na Imane nta handi yari yaracyumvise kuba yatangira gukina uno mukino.
Imane Khelif yavukanye imisemburo y'abagabo nubwo akina mu bagore.
Anna Luca uzakina na Imane kuri uyu wa Gatandatu ngo nta bwoba atewe n'uyu mugore wifitemo ubugabo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .