Iri rushanwa ryo gusiganwa metero ibihumbi 10 ku maguru ryabereye muri Stade de France ku mugoroba wo ku wa Gatanu.
Cheptegei Joshua yegukanye umudali wa Zahabu akoresheje iminota 26, amasegonda 43 n’ibice 14, arusha ibice 30 Umunya-Ethiopia Aregawi Berihu wabaye uwa kabiri mu gihe ku mwanya wa gatatu hasoreje Umunyamerika Fisher Grant.
Umunyarwanda Nimubona Yves yabaye uwa 21 mu bakinnyi 24 aho yakoresheje iminota 27 n’amasegonda 54.
Nimubona yagize ibihe byiza ugereranyije n’ibyo yari asanganywe, ni ukuvuga iminota 28 n’amasegonda 46.
Undi Munyarwanda wakinnye mu Mikino Olempike ku wa Gatanu ni Oscar Cyusa Peyre Mitilla wabaye uwa gatandatu mu bakinnyi umunani bari mu isibo yozemo metero 100 mu bizwi nka "Butterfly" [Bunyugunyugu].
Cyusa yakoresheje amasegonda 58.77, byatumye aba 38 mu bakinnyi 40 bari muri iki cyiciro, abura amahirwe yo gukomeza muri ½.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 3 Kanama 2024, abandi bakinnyi babiri baserukiye u Rwanda barahatana.
Guhera saa Tanu, Manizabayo Eric ukina umukino wo gusiganwa ku magare arahatana mu isiganwa ryo mu muhanda ku ntera y’ibilometero 273.
Kuri iyo saha kandi, Umuhoza Uwase Lidwine arahatana mu Koga muri metero 50 mu bizwi nko gukura umusomyo.
Muri iki cyiciro, abakinnyi baratangira bakina amajonjora mu masibo ndetse Uwase arahatana ari mu isibo ya kabiri.
Abakinnyi bose bahatana ni 79 aho 16 baza gukora ibihe byiza ari bo bakomeza muri ½.
Nyuma y’iminsi irindwi imaze gukinwa, u Bushinwa ni bwo buyoboye urutonde rw’imidali aho bumaze kwegukana 13 ya Zahabu, bukurikiwe n’u Bufaransa na Australia binganya imidali 11 ya Zahabu.
Afurika y’Epfo (ifite imidali ine muri rusange) na Uganda ni byo bihugu bya Afurika bimaze kwegukana umudali wa Zahabu aho byombi bifite umwe.
Ethiopia na Tunisia byegukanye umudali wa Feza mu gihe Misiri ifite uw’Umuringa.
Imikino Olempike ya Paris izasozwa ku wa 11 Kanama 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!