Uyu mukinnyi w’imyaka 25 ni umwe mu bagarutsweho cyane mu Mikino Olempike kubera imiterere ye ariko by’umwihariko ubwo yatsindaga umutaliyani Angela Carini mu mukino wa mbere wamaze amasegonda 46 gusa.
Nyuma y’uyu mukino, imbuga nkoranyambaga zamugarutseho cyane, aho abarimo Donald Trump ukomeje kwiyamamariza kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Umuherwe Elon Musk.
Riley Gaines wamamaye mu mukino wo koga yanditse kuri X amagambo akomeye, avuga ko abagabo badakwiye kugaragara mu mikino y’abagore.
Aha niho Elon Musk yagiye asubiza abishimangira ati “Cyane rwose.”
Ni mu gihe, Trump we yashyize ifoto ya Imane kuri X yandikaho agira ati “ Nzakura abagabo mu mikino y’abagore.”
Nyuma yo gusoza irushanwa, Umunyamategeko wa Imane Khelif witwa Nabil Boudi yavuze ko bareze ababibasiye bakoresheje imbuga nkoranyambaga barimo Elon Musk na Donald Trump.
Yagize ati “Elon Musk, Joanne Rowling bari mu bo twajyanye mu rukiko ariko harimo n’abandi nka Trump.”
Itegeko ryo mu Bufaransa rivuga ko uwahamijwe icyaha cyo gusesereza undi akoresheje ikoranabuhanga ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu ndetse n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 26£ kugeza kuri 39£.
Ushinjwa iyo ahamijwe icyaha cyo gusakaza urwango akoresheje imbuga nkoranyambaga ahanishwa kwishyura ibihumbi biri hagati ya 64£ na 214£.
Nyuma yo kwegukana Umudali wa Zahabu, Imane Khelif yatangaje ko ari umukobwa wuzuye.
Ati “Ndi umugore nk’abandi bose. Navutse, nabayeho ndetse mpatana ndi umugore kandi ntabwo bishidikanywaho. Abamvuga ni abanzi b’intsinzi niko mbita. Ikindi kandi bampa imbaraga.”
Ese koko Imane Khelif ni umugabo ukina nk’umugore?
Uyu munya-Algeria, muri Shampiyona y’isi yabereye i New Delhi umwaka ushize, yaje gusezererwa mu mikino n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino w’Iteramakofe, nyuma y’uko ibizamini yafashwe byerekanye ko afite imisemburo y’abagabo, bikagaragazwa n’uturemangingo ndangasano twa XY ubundi turanga ab’igitsina gabo.
Kuba Imane Khelif yaravutse afite Koromozome za XY kandi abagore bagira XX, bivuze ko mu mikurire ye n’ubundi imisemburo y’abagabo ituma bagira imbaraga nyinshi kurusha abagore na we yayigize, ikintu cyakamugize ubundi uw’igitsina gabo nk’uko abatamushyigikiye babitangaje.
Komite Olimpike yavuze ko Imane Khelif wavutse ari umukobwa ufite igitsina gore. Aba ariko bemeye ko afite imisemburo y’abagabo ituma igihagararo cye ndetse n’imbaraga biri hejuru z’iby’abagore basanzwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!