00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikipe y’u Rwanda ifite icyizere cyo kurenga ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Cricket

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Ukwakira 2021 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Kuva kuri uyu wa Gatandatu, tariki 16 Ukwakira 2021, mu Rwanda hari kubera imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu bagabo “ICC Men’s T20 World Cup Sub Regional Africa Qualifier Group A”, yitabiriwe n’ibihugu birindwi ari byo Eswatini, Ghana, Lesotho, Malawi, Seychelles, Uganda n’u Rwanda.

Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa, ikipe y’u Rwanda yahuye n’iya Ghana mu mukino ubera kuri Stade Mpuzamahanga ya Gahanga.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Rubagumya Clinton, yatangaje ko intego bafite muri iri rushanwa ari uguharanira guhesha ishema igihugu bitwara neza.

Yakomeje avuga ko biteguye neza kandi bifuza gutangira batsinda umukino wa mbere bakina na Ghana.

Muri Kanama uyu mwaka, Ghana yakinnye n’u Rwanda imikino ya gicuti, itsinda 3-2. Rubagumya yavuze ko babonye umwanya wo gukosora amakosa bakoze muri iyi mikino ya gicuti yo kwitegura ubu bafite icyizere cyo gutsinda uyu mukino wa mbere.

Ati "Ni Ikipe nziza, twabonye uko ikina ubwo duheruka guhura na yo. Intego dufite ni ukubanza gutsinda umukino wa Ghana kandi turizera ko bizakunda."

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”, Byiringiro Emmanuel, yavuze ko imyiteguro muri rusange yagenze neza ndetse mu bipimo bya COVID-19 byafashwe amakipe yose, ntawe uyirwaye wabonetse.

Agaruka ku ikipe y’u Rwanda, yavuze ko yiteguye neza kuko yanakinnye imikino itanu ya gicuti na Ghana mu rwego rwo kwitegura iri rushanwa kandi bafite icyizere izitwara neza muri iyi mikino.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umukino wa Cricket muri ICC-Africa, Justine Ligyalingi yatangaje ko bishimiye uburyo u Rwanda rwateguye amarushanwa mpuzamahanga aheruka muri ibi bihe bya COVID-19, akaba ari yo mpamvu bizera ko n’iri rushanwa ndetse n’andi marushanwa ari imbere azagenda neza.

Nyuma yo gukina n’u Rwanda, Ghana irakina na Seychelles mu wundi mukino ubera i Gahanga kuri uyu wa Gatandatu.

Indi mikino ibiri irabera muri IPRC Kigali, aho Lesotho ikina na Eswatini naho Uganda ikine na Malawi.

Abakapiteni b'ibihugu birindwi byitabiriye imikino y'ijonjora ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya Cricket mu bagabo
Kapiteni w'u Rwanda, Clinton Rubagumya, yavuze ko bafite icyizere cyo kwitwara neza
Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umukino wa Cricket muri ICC-Africa, Justine Ligyalingi, yashimye uburyo u Rwanda rukomeje kwakira amarushanwa
Byiringiro Emmanuel ushinzwe ibikorwa muri RCA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .