Ikipe y’Igihugu ya Taekwondo mu makipe 13 yahawe ibikoresho na Ambasade ya Koreya y’Epfo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Nyakanga 2020 saa 03:00
Yasuwe :
0 0

Kuri iki Cyumweru, Ikipe y’Igihugu ya Taekwondo n’andi makipe 12 y’uyu mukino mu Rwanda, yashyikirijwe inkunga y’ibikoresho byatanzwe na Ambasade ya Koreya y’Epfo, ifite agaciro kagera muri miliyoni 20 Frw.

Binyuze mu mubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi, Ambasade ya Koreya y’Epfo mu Rwanda yageneye Ishyirahamwe ry’Umukino wa Taekwondo ibikoresho byifashishwa muri uyu mukino.

Kuri iki Cyumweru nibwo abahagarariye amakipe 12 n’Ikipe y’Igihugu bashyikirijwe ibi bikoresho birimo imyambaro abakinnyi bakinana, ibibakingira mu mutwe, ibikingira igituza n’ibikingira imirundi n’amaboko.

Ikipe y’Igihugu ya Taekwondo yagenewe imyambaro abakinnyi bakinisha (Doboks) 35, ibikoresho bigiraho gutera imigeri n’ibipfunsi (targets) 10, ibibakingira mu gituza 30, ibibakingira mu mutwe 20, ibibakingira imirundi 10 n’ibibakingira amaboko 10.

Police TC nayo yagenewe inkunga yihariye na Ambasade ya Koreya y’Epfo mu gihe imisambi 40 yatanzwe, byemejwe ko ihabwa ikipe imwe ya Dream Figthers TC ikazajya itizanya n’andi makipe.

Ubwo yagezaga iyi nkunga ku bo yagenewe, Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens, yasabye abakinnyi gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta yo kwirinda Coronavirus ariko banakomeza kwitoza kugira ngo batazasubira inyuma cyane.

Yasabye kandi Ishyirahamwe ry’Umukino wa Taekwondo (RTF) gushyiraho amakipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye kugira ngo ibikoresho byatanzwe bizagire akamaro.

Ati “Ikindi mwakoraho ni ugushyiraho Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 16, iy’Abatarengeje imyaka 18 n’Ikipe Nkuru zikazajya zihora zitoza kuko ibi bikoresho ntabwo ari ibyo kubika.”

Umunyamabanga Mukuru wa RTF, Mbonigaba Boniface, yavuze ko bishimiye kwakira inkunga bahawe na Ambasade ya Koreya y’Epfo mu Rwanda kuko izafasha amakipe.

Ati “Ni inkunga ifite agaciro kuko ibikoresho byacu muri Taekwondo nta soko ryabyo tubasha kubona hano mu Rwanda. Nk’imyambaro umukinnyi akoresha iba ihagaze hejuru ya 50$. Twabyishimiye kuko bizatera imbaraga amakipe nubwo wenda bidakwiye amakipe yose.”

Taekwondo iri mu mikino irindwi iheruka gukomorerwa na Minisiteri ya Siporo, izasubukura imyitozo ku wa Mbere tariki ya 13 Nyakanga.

Mushambokazi Zura utoza abakinira Taekwondo muri Kigali Justice TC, yavuze ko ibikoresho bahawe bizabafasha kubahiriza amabwiriza yashyizweho kuko buri mukinnyi azajya aba afite ibikoresho bye.

Ati “Ubwo badufunguriye tugiye gukora, biradufasha cyane kuko buri umwe azajya afata ibikoresho bye n’undi ibindi. Urumva nta gutizanya bizongera kubaho kugira ngo twirinde Codiv-19.”

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Taekwondo mu Rwanda rigizwe n’amakipe 30, ariko ayahawe inkunga ni 12 yatoranyijwe hagendewe ku buryo asanzwe yitwara mu marushanwa.

Andi makipe 10 yahawe inkunga y’ibikoresho ni Dream TC, Unity TC, Special Line TC, IYF TC, Kigali justice TC, Urban TC, Bugesera Light TC, Kirehe Taekwondo TC, Nyamata TC na Kivu Development TC.

Amakipe 13 arimo iy'Igihugu ya Taekwondo yashyikirijwe ibikoresho byatanzwe na Ambasade ya Koreya y'Epfo mu Rwanda
Visi Perezida wa RTF, Mugorewase Elyse Fabrice (ibumoso) na Amb. Munyabagisha Valens uyobora Komite Olempike (iburyo) bashyikiriza ibikoresho amakipe
Amb. Munyabagisha yubikije abakina Taekwondo ko ibikoresho bahawe atari ibyo kubika
Umunyamabanga Mukuru wa RTF, Mbonigaba Boniface, avuga ko ibikoresho byatanzwe bifasha amakipe kuzamura urwego rw'abakinnyi
Ibikoresho byatanzwe na Ambasade ya Koreya y'Epfo mu Rwanda bifite agaciro kagera kuri miliyoni 20 Frw
Abari bahagarariye amakipe yahawe ibikoresho bari bicaye mu buryo bwuharije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .