00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikipe y’igihugu ya ‘Table Tennis’ yerekeje mu mwiherero mu Bushinwa

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 27 August 2024 saa 11:45
Yasuwe :

Abantu 13 barimo abakinnyi n’abatoza bagize ikipe igihugu y’umukino wa ‘Table-Tennis’, mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri berekeje mu Bushinwa mu mwiherero w’ukwezi aho bazaba bitoza banahugurwa ku bijyanye n’uyu mukino.

Abakinnyi berekeje mu Bushinwa ni abahagarariye abandi bagiye bashakwa hirya no hino mu gihugu, aho bizeye ko aya mahirwe bahawe bazayabyaza umusaruro nk’uko Umuyobozi wa Tekiniki muri Federasiyo y’umukino wa Table Tennis yabitangaje.

Ndizeye Yves yagize ati “Twizeye ko bagiye kwiga, kwitoza, kuzamura ubumenyi mu kibuga no hanze yacyo ku buryo mu marushanwa tuzajya duhuriramo n’abanyamahanga bazajya baba bari ku rwego rwo kubatsinda no kubatwara imidali”.

"Ni byiza kubona amahirwe nk’aya ku bana b’Abanyarwanda. Turashimira ubuyobozi bwacu budahwema kudushakira ibyiza na Ambasade y’u Bushinwa ku mikoranire myiza bafitanye na federasiyo yacu, bituma nibura buri mwaka tubona imyitozo yo ku rwego rwo hejuru hagamijwe kuzamura abana b’Abanyarwanda muri uyu mukino."

Hashize imyaka irindwi abakinnyi n’abatoza bo muri uyu mukino bajya mu Bushinwa mu mwiherero nk’uyu w’imyitozo muri Table Tennis. Guhera mu 2017 abatoza b’Abanyarwanda muri uyu mukino barahugurwa, mu gihe guhera mu mwaka wa 2018 n’abakinnyi b’intoranywa batangiye kwerekeza muri iki gihugu.

Aberekeje mu Bushinwa

  1. Shimirwa Blaise
  2. Mugisha Isaie
  3. ⁠Gisubizo Prince
  4. ⁠Dushime Otto Omega
  5. ⁠Asifiwe Patience
  6. ⁠Niyonkuru Germain
  7. Masengesho Patrick
  8. Tumukunde Hervine
  9. Twizerane Regine
  10. Hirwa Kellia
  11. Uwase Diane
  12. Hahirwabasenga Didier (Umukinnyi/Umutoza)
  13. Ishimwe François-Regis (Umukinnyi/Umutoza)
Masengesho Patrick ni umwe mu berekeje mu Bushinwa
Hahirwabasenga Didier azaba ari umukinnyi ndetse n''umutoza mu berekeje mu Bushinwa.
Umukino wa Table Tennis umaze kuzamura urwego mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .