Ikipe y’Igihugu ya Rugby yagarutse i Kigali yemera ko yarushijwe kubaka umubiri (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Ugushyingo 2019 saa 03:09
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kunyagirwa ndetse ikanasezererwa itsinzwe amanota 60-3 na Côte d’Ivoire mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike yo gukina Igikombe cya Afurika cya Rugby kizaba mu mwaka utaha, ikipe y’Igihugu ‘Silverbacks’ yagarutse i Kigali kuri uyu wa Kabiri.

Ahagana ku i saa 11:00 nibwo abasore ba Silverbacks basesekaye ku kibuga cy’indege cya Kigali, aho bakiriwe n’Abayobozi b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Rugby.

Umusaruro aba bakinnyi babonye muri Côte d’Ivoire wagarutsweho n’abatari bake nyuma y’uko batsinzwe amanota menshi ndestse barushwa cyane.

Kapiteni w’iyi kipe Kanyamahanga Donat yavuze ko atemera ko batsinzwe mu buryo bugayitse kuko we na bagenzi be bagerageje. Uyu mukinnyi yakomeje avuga ko Côte d’Ivoire yabarushaga abakinnyi benshi bakina hanze ndetse bubatse umubiri.

Ati ”Ntabwo navuga ko twatsinzwe mu buryo bugayitse cyane ugendeye ku myiteguro twakoze, uko twagiye n’abantu twakinnye nabo. Turacyafite byinshi byo gukora kugira ngo tugere ku rwego nk’urwabo. Twakinnye n’abantu bakomeye cyane baturutse mu makipe yo mu Bufaransa.”

“Ku ruhande rumwe biragayitse ariko na none birerekana ko hari ibyo tukibura mu gutegura amarushanwa. Twagombaga kwitabira kandi hari byo twize. Turabura guhamagara abakinnyi bashoboye, ndetse no kubaka umubiiri kuko twatsinzwe n’abantu baturusha ibiro cyane.”

Nyuma yo gutsinda u Rwanda, Côte d’Ivoire yakomeje mu Itsinda B izasangamo Kenya na Maroc. Biteganijwe ko imikino y’amatsinda izaba mu mwaka wa 2020.

Byari byitezwe ko aya marushanwa azazamura urwego rw’imikinire y’abakinnyi ku rwego mpuzahanga binateze imbere umukino wa Rugby mu Rwanda.

Byari gufasha kandi Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda kuzamuka ku rutonde rwa Afurika n’urw’Isi muri Rugby. Kuri ubu, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Rugby iri ku mwanya wa 15 muri Afurika no ku wa 96 ku Isi.

Ikipe y'Igihugu ya Rugby 'Silverbacks' yagarutse i Kigali kuri uyu wa Kabiri
Abakinnyi bakiriwe n'Ubuyobozi bw'Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda
Silverbacks yatsinzwe na Cote d'Ivoire amanota 60-3 mu mukino wabaye ku wa Gatandatu
Urugendo rwa Silverbacks rwarangiriye i Abidjan
Kapiteni wa Silverbacks, Kanyamahanga Donat avuga ko mu byatumye batsindwa harimo kuba bararushwaga ibiro byinshi n'Abanya-Cote d'Ivoire
Abakinnyi bahise binjira mu modoka yabakuye ku kibuga cy'indege

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza