Ikipe y’Igihugu ya Rugby mu myitozo ikomeye mbere yo kwerekeza muri Côte d’Ivoire (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Ugushyingo 2019 saa 07:17
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ya Rugby y’abagabo ‘Silverbacks’ ikomeje imyitozo ikomeye mbere yo kwerekeza muri Côte d’Ivoire gukina umukino wo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika, yitabiriye bwa mbere.

Ikipe ya Côte d’Ivoire izakira iy’u Rwanda ‘Silverbacks’ mu mukino uzabera mu Mujyi wa Abidjan tariki ya 23 Ugushyingo 2019.

Abakinnyi b’u Rwanda bamaze amezi abiri mu myitozo bitegura uyu mukino hamwe n’umutoza Claude Ezoua.

Imyitozo yabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Mbere yibanze ku guhererekanya umupira, uburyo bwo gufashanya kuwugumana, kuwusubirana mu gihe uvuye hanze n’uburyo bwo gukora urukuta buzwi nka ‘Scrum’.

Abakinnyi 22 ni bo batoranyijwe ngo bazitabire umukino uzaba ku Cyumweru, aho icyenda muri bo bavuye muri Lions de Fer iheruka kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’uyu mukino mu Rwanda.

Hari kandi abavuye mu yandi makipe nka Kigali Sharks ifitemo batandatu, Muhanga Thunders, Resilience Club, UR Grizzlies, Kamonyi Puma na Thousand Hills.

Izakomeza hagati y’u Rwanda na Côte d’Ivoire izakomeza mu Itsinda B izasangamo ibindi bihugu bibiri ari byo Kenya na Maroc. Biteganijwe ko imikino y’Amatsinda izaba mu mwaka wa 2020.

U Rwanda rwitabiriye bwa mbere imikino ya Bronze Cup 2017 yabereye i Lusaka muri Zambia, yitabiriwe n’ibihugu bitatu ari byo u Rwanda, Mauritius na Zambia.

Muri iyi mikino u Rwanda rwabaye urwa kabiri nyuma yo gutsinda Mauritius, rugatsindwa umukino wa nyuma na Zambia.

Byatumye mu 2018 u Rwanda ruzamurwa mu mikino ya Silver Cup yabereye muri Ghana, rwegukana umwanya wa gatatu ari na wo waruhaye itike yo gukina imikino y’amajonjora y’Igikombe cya Afurika.

Byitezwe ko aya marushanwa azazamura urwego rw’imikinire y’abakinnyi ku rwego mpuzahanga binateze imbere umukino wa Rugby mu Rwanda.

Bizafasha kandi Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda kuzamuka ku rutonde rwa Afurika n’urw’Isi muri Rugby. Kuri ubu, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Rugby iri ku mwanya wa 15 muri Afurika no ku wa 96 ku Isi.

Silverbacks irahaguruka i Kigali kuri uyu wa Gatatu saa 19:40.

Abakinnyi ba Silverbacks bazakina na Côte d’Ivoire: Iradukunda Ombeni, Habumugisha Moïse, Isimbi Carlos Jean Pacifique, Ufitimfura Donatien, Tuyishime Pompidou, Niyoyita Pierre, Gasore Sharif, Hakizimana Jean de Dieu, Kwizera Steven, Habimana Eric, Dushimimana Emmanuel, Bunani Janvier, Twiziyimana Jean Léonard, Rukundakuvuga Martin, Ndimurwango Moïse, Kanyamahanga Donath, Ikorukwishaka Patrick, Mwiseneza Séraphin, Bikamba Ismaël, Ngizwenayo Barnabé, Kazungu Patrick na Rugwiro Olivier.

Umutoza wa Silverbacks Claude Zoua mu myitozo yo kuri uyu wa Kabiri
Silverbacks yakoze imyitozo ikomeye mbere yo kwerekeza muri Côte d'Ivoire kuri uyu wa Gatatu
Umukinnyi azamurwa mu kirere na bagenzi be kugira ngo abashe gusama umupira urenguwe
Abakinnyi ba Silverbacks bitoje kandi uburyo bwo gukora scrum

Inkuru bijyanye: Iby’ingenzi byagufasha gusobanukirwa umukino wa Rugby

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza