Ikibuga mpuzamahanga cya Kigali Golf Club gishobora kwakira imikino guhera mu Ugushyingo (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Kanama 2020 saa 10:42
Yasuwe :
0 0

Imirimo yo gutunganya no kwagura Ikibuga cya Kigali Golf Club giherereye i Nyarutarama iri kugana ku musozo ndetse biteganyijwe ko gishobora gutangira kwakira imikino mu Ugushyingo uyu mwaka.

Ikibuga cya Kigali Golf Club cyari gisanzwe gikinirwaho amarushanwa atandukanye, cyari gifite imyobo icyenda.

Imirimo yo kucyagura yatangiye mu Ukwakira 2019 ndetse kuri ubu iri kugana ku musozo, aho nta gihindutse kizaba cyarangiye mu Ukwakira uyu mwaka.

Ubuso bwacyo bwongerewe inshuro eshatu ndetse nicyuzura kikazaba kiri ku rwego mpuzamuhanga, aho kizaba gifite imyobo 18.

Igice kimwe cyabanje kubakwa gisa nk’icyarangiye kuko ubwatsi bwacyo bigaragara ko bwafashe mu gihe ikindi nacyo cyamaze gukorwa, hategerejwe ko ubwatsi bwacyo bufata neza.

Imwe mu mirimo iri gukorwa ubu ni ukuhira ibyatsi ngo bikure ndetse no gukosora bimwe mu byakozwe kugira ngo ikibuga kizabe kimeze neza.

Imvura nyinshi yaguye muri Werurwe na Mata uyu mwaka, yadindije imwe mu mirimo yakorwaga.

Kapiteni wa Kigali Golf Club, Dr. Kashaka Karegeya Devis, yavuze ko aho imirimo igeze bitanga icyizere ko ikibuga gishobora kuboneka mu Ugushyingo.

Ati “Kubaka byararangiye, ubu hategerejwe ko ibyatsi bikura no gusana bike byagiye bibura no gukosora bimwe na bimwe, hakanaterwa ibiti bigomba kubamo. Ibyinshi byarangiye mu kwezi gushize. Twizeye ko tariki ya 1 Ugushyingo ikibuga kizaba kimeze neza, twatangiye kwakira n’abantu bose.”

Yakomeje avuga ko kandi mu gihe iki kibuga kizaba kimaze kwagurwa, bizafasha u Rwanda kwakira amarushanwa mpuzamahanga bikazamura n’ubukerarugendo bw’igihugu.

Ati ”Nikimara kuzura kizaba gishobora kwakira imikino yo ku rwego rw’Isi irimo abakinnyi bakomeye. Nidukora ikibuga cyiza, bizadufasha kubona abantu benshi baza kugisura.”

“Nikirangira tuzunguka byinshi birimo amadovize kuko abazajya baza bazaba bakeneye amahoteli. Hoteli zikeneye abakozi kugira ngo bashobore kwakira abantu kuko hazaba harimo n’ababa bashaka gusura ibindi bintu nyaburanga biri mu gihugu. Ibi bizateza imbere ubukerarugendo.”

Dr. Kashaka yabwiye IGIHE ko kandi icyiza cy’ikibuga ari uko kizajya gikinirwaho n’ibyiciro bibiri icyarimwe ku buryo haba imikino myinshi ndetse bizafasha abakinnyi b’Abanyarwanda kuzamura urwego.

Ati “ Kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 300 baramutse bahereye kare bakina, icyiza cyacyo ni uko gishobora kwakira amatsinda abiri agakinira icya rimwe.”

“Tuzaba dufite n’aho abantu bitoreza ku buryo twizera ko n’abakinnyi bacu bizabafasha kuzamura urwego, tukabasha guhangana n’abandi bakinnyi bakomeye.”

Ikibuga cya Kigali Golf Club cyari gisanzwe gifite ubuso bwa hegitare 17 mu gihe kuri ubu ikiri kubakwa kizaba gifite hafi hegitare 55.

Ikibuga mpuzamahanga cya Kigali Golf Club kiri kubakwa i Nyarutarama
Ubwatsi bwa kimwe mu bice bibiri by'ikibuga bumaze gufata
Amazi ni kimwe mu biba bigize ikibuga cya Golf
Hategerejwe ko ubwatsi bukura neza, hakanaterwa ibiti biba biri mu kibuga
Ikibuga cya Kigali Golf Club kirazitiye mu gihe imirimo yo kucyagura ikomeje
Uretse ibiti byari bisanzwe mu kibuga cya Kigali Golf Club, hari n'ibindi biri guterwa
Umuhanda uca hagati y'ibice bibiri bigize ikibuga cya Kigali Golf Club
Itaka rirunze imbere y'uruzitiro ryakuwe ahashyizwe ikidendezi cy'amazi
Ahaba ibiro bya Kigali Golf Club hamaze gutunganywa
Ikibuga mpuzamahanga cya Kigali Golf Club gishobora kwakira imikino guhera mu Ugushyingo

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .