Nanjye ubwo nari nahiye nkubita agatoki ku kandi, nti ngombe ndebe bwa mbere ingumi ziterwa. Nari nkiri ingaramakirambi, kuri ubwo ntawari bunzindure, bityo telefone nayishyizemo inzogera ngo ize kumbyutsa mu rukerera nirebere iryo teramakofe ryakabirijwe: Floyd Mayweather Jr. ahanganye na Manny Pacquiao.
Mwene Kayiranga nikanguye saa Kumi n’Ebyiri zirenzeho iminota, nirukira ku mbuga nkoranyambaga, nakirwa n’ubutumwa bwa benshi bijujuta, bati twarariye amajoro ubusa, ese burya ni uku “Box” imera? Benshi rwose ntibanyuzwe n’uwo murwano w’amateka.
Byarangiye Mayweather atsinze Pacquiao mu murwano waciye uduhigo wabaye tariki 2 Gicurasi 2015, muri MGM Grand Garden Arena, mu gace kazwi nka Paradizo muri Las Vegas, muri ya Leta ya Nevada iheruka gutatira igihango igatora umu “Republicain” Donald Trump byaraherukaga muri 2004.
Twigarukire mu ngumi, ibyo naboneye ku mbuga nkoranyambaga byatumye nzinukwa Iteramakofe ndetse no ku Cyumweru, tariki ya 8 Ukuboza 2024, nari nerekeje muri Kigali Universe kubera akazi, aho numvaga nta mwanya munini mpamara nubwo Rugaju yakomezaga kumbwira ko ndi bubyishimire.
Wari umunsi udasanzwe mu mateka y’iteramakofe muri iki gihugu, kuko ari bwo abakinnyi bari bagiye gukina bari bubarirwe amanota ku rwego mpuzamahanga, ni nyuma y’aho u Rwanda rwakiriwe nk’umunyamuryango wa 99 wa WABA (World Alliance Boxing Assotiation), bigakorwa na Perezida w’iri Shyirahamwe wari wiyiziye i Kigali, Onesmo Alfred McBride Ngowi.
WABA ni rimwe mu mashyirahamwe mpuzamahanga y’ababigize umwuga mu Iteramakofe, usangamo WBA, WBC, WBO n’ayandi, bitandukanye no muri ruhago, buri rimwe ryigirira abanyamuryango baryo kandi rikubaha amategeko mpuzamahanga. u Rwanda mbere nta na hamwe rwabarizwaga.
Icya mbere cyantuguye ni ukubona abantu bitabiriye ku bwinshi, mvugishije ukuri sinumvaga ko abangana uko baza kureba Iteramakofe, njye bwari ubwa mbere ndebye uwo mukino nibereye ku kibuga nyamara maze imyaka irenga 10 mu itangazamakuru. Ku mugoroba wo ku Cyumweru, abakinnyi bahagarariye u Rwanda bahuraga n’abahagarariye Uganda.
Gusa ntibivuze ko bose bakomokaga muri ibi bihugu, mu bagore mu guhatanira umukandara w’agaciro k’arenze 1000 mu madolari, Nsengiyumva Ange yahigitse Sandra ukomoka muri Suède, mu gihe mu bagabo mu cyiciro nk’iki, Umunya-Uganda Vincent Makunso yaje kumanika amaboko kuri “Round” ya kabiri kubera ingumi yaterwaga na Nsengiyumva Vincent wo mu rwa Gihanga.
Byose byarangiye neza muri Kigali Universe, abakunzi b’imikino batamenyerewe ku ma stade ariko bakunda siporo koko, igipfunsi cya nyacyo nta kubabarira, imyiyereko y’abari yihariwe n’uyu mukino ndetse n’umuziki udasanzwe watangizwaga na "None twaza, twaza bajyahe” uko Umunyarwanda yatsindaga Umunya-Uganda.
Inshuro yanjye ya mbere ndeba Iteramakofe yatumye ntangira kubarira iminsi ku ntoki nti ’ubutaha ni ryari?’
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!