Igihangange muri NFL Beckkam Jr. ari mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Gashyantare 2020 saa 02:34
Yasuwe :
0 0

Odell Beckham Jr. ukinira ikipe ye Cleveland Browns muri Shampiyona ya NFL muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari mu Rwanda hamwe n’inshuti ze zirimo umukunzi we Lauren Wood, aho basuye ibice bitandukanye birimo ingagi zo mu Birunga.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Odell yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho amugaragaza ari mu Majyaruguru y’u Rwanda, ari kugenda ku igare hamwe n’inshuti ze ashagawe n’abana bigaragara ko bari bavuye ku ishuri, mu Kinigi.

Uyu musore w’imyaka 27 ntabwo bizwi neza igihe yagereye mu Rwanda, gusa bigaragara ko we n’umukunzi we bagize ibihe byiza.

Lauren Wood yashyize ku rukuta rwa Instagram ifoto ari kumwe n’umukunzi we, OBJ, maze yandikaho ati “uyu munsi uraza kuba umunsi udasanzwe”. Yari yambaye umupira wanditseho ngo “Uretse mu Rwanda nta handi”.

OBJ amaze gukinira amakipe abiri azwi kuva yakwinjira muri iyi shampiyona avuye muri Kaminuza. Yakiniye New York Giants kuva mu 2014–2018, umwaka ushize nibwo yagiye muri Cleveland Browns.

Mu 2018 yigeze guca agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere ukina ku ruhande muri NFL uhembwa amafaranga menshi kuko icyo gihe amasezerano y’imyaka itanu yasinye muri New York Giants yari ahagaze miliyoni 95.

OBJ (wa gatatu uturutse ibumoso) yagiriye ibihe byiza mu Birunga ubwo yasuraga ingagi
Yashyize amashusho kuri Instagram ari ku igare mu majyaruguru y'u Rwanda
OBJ akinira Clevaland Browns muri NFL
Ni umwe mu bakinnyi bakomeye bakina ku ruhande muri NFL

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .