Icyamamare muri Tennis Novak Djokovic n’umugore we banduye Coronavirus

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Kamena 2020 saa 05:59
Yasuwe :
0 0

Nomero ya mbere ku Isi muri Tennis, Novak Djokovic n’umugore we Jelena, bombi banduye Coronavirus nyuma y’uko uyu mugabo aheruka kwitabira irushanwa rya Adria Tour.

Novak Djokovic yatangaje ko yanduye Coronavirus nyuma y’uko yaherukaga kwitabira irushanwa rya Adria Tour ryabaye muri uku kwezi muri Serbia na Croatia.

Uyu mukinnyi wa mbere ku Isi muri Tennis y’abagabo, yavuze ko we n’umugore we Jelena, bombi nta bimenyetso bagaragaza ariko bazishyira mu kato.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa interineti, Djokovic yagize ati “Mbabajwe no kuba nanduye. Ndizera ko ntawe bizakomereza ubuzima ndetse buri umwe azaba ameze neza.”

“Ubwo twageraga i Belgrade (muri Serbia), twagiye gupimwa. Ibisubizo byanjye bigaragaza ko nanduye Coronavirus ndetse niko bimeze kuri Jelena mu gihe ibisubizo by’abana bacu bane bigaragaza ko ari bazima.”

"Ibyo twakoze byose mu kwezi gushize, twabikoze tubikuye ku mutima. Amarushanwa yacu yari agamije guhuriza hamwe no gusangira ubutumwa bw’ubufatanye n’impuhwe mu gace kose."

Grigor Dimitrov na we wakinnye muri iryo rushanwa, yanduye Coronavirus kimwe na Borna Ćorić wakinnye n’uyu Munya-Bulgarie ku wa Gatandatu.

Viktor Troicki n’umugore we utitwe , nabo banduye Coronavirus nyuma y’uko uyu mugabo akinnye muri Adria Tour.

Icyiciro cya kabiri cy’irushanwa rya Adria Tour cyabereye muri Croatia, igihugu cyagabanyije ingamba zo kwirinda Coronavirus bivuze ko abakinnyi bemerewe guhoberana, gukina Basketball, gufata amafoto no kwitabira ibiganiro n’abanyamakuru bari hamwe.

Nomero ya mbere ku Isi muri Tennis, Novak Djokovic yanduye Coronavirus
Benshi mu bakinnyi mu irushanwa rya Adria Tour bamaze gutangaza ko banduye Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .