Kuri uyu wa Kabiri nibwo amafoto y’uyu mugore ukina Tennis yagiye ahagaragara ari mu Rwanda, aho yifotozanyije n’abatembereza ba mukerarugendo muri Pariki y’Ibirunga.
Umwe mu baganiriye na IGIHE yavuze ko Maria Sharapova amaze iminsi ibiri ageze mu Rwanda, aho yaje mu biruhuko bisanzwe.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Sharapova azamara mu Rwanda icyumweru. Mu minsi ye ibiri ya mbere, yasuye imiryango itandukanye y’ingagi zo mu Birunga.
Maria Sharapova amaze iminsi atangiye ibiruhuko muri Afurika, ni nyuma yo kudahirwa muri uyu mwaka yakinnyemo amarushanwa make ndetse akamara amezi asaga ane afite imvune.
Ubwo yakinaga irushanwa rya Shenzhen Open mu ntangiriro z’umwaka yujuje imikino 800.
Yaherukaga kugaragara muri US Open, aho yatsinzwe na Serena Williams amaseti 3-0 muri ½ mu mukino wa nyuma yakinnye uyu mwaka muri Kanama.
Kuri uyu wa Mbere, umutoza we w’Umutaliyani, Riccardo Piatti, yavuze ko umwaka utaha w’imikino azawutangirira mu Mujyi wa Brisbane muri Australia.
Maria Sharapova yabaye nimero ya mbere ku Isi guhera mu 2005, ariko kuri ubu ari kubarizwa ku mwanya wa 132 nyuma yo kwitabira amarushanwa 12 gusa uyu mwaka.




TANGA IGITEKEREZO