00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Alexander Wurz bivugwa ko afasha u Rwanda mu nyigo yo kwakira Formula 1

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 28 December 2024 saa 12:37
Yasuwe :

U Rwanda ruhanze amaso kwakira isiganwa ryo gusiganwa mu modoka (Formula 1), aho ruheruka gutanga ubusabe ndetse ibiganiro biri mu murongo mwiza nk’uko Perezida Paul Kagame aheruka kubigarukaho.

Ubu busabe, bwatanzwe na Perezida Paul Kagame tariki ya 13 Ukuboza 2024 ubwo u Rwanda rwari rwakiriye Inama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (FIA).

Bivugwa ko umwe mu bari gufasha u Rwanda muri uyu mushinga, ari Umunya-Autriche, Alexander Georg Wurz wahoze akina Formula 1, usigaye ari rwiyemezamirimo.

Alexander yakinnye Formula 1 imyaka 10 kuva mu 1997 kugeza mu 2007, gusa ntabwo yigeze ayegukana kuko yari ahanganye na Michael Schumacher uri mu bihangange muri uyu mukino.

Umwanya mwiza yagize muri iri siganwa ni inshuro eshatu yabaye uwa gatatu, aho yibukwa cyane mu ryabereye muri Canada mu 2007. Icyo gihe yari yatangiye ari uwa 19 aza gusoza isiganwa ari uwa gatatu.

Uyu mugabo yanyuze mu makipe nka Benetton na Williams. Nyuma yo gusoza gukina, yerekeje muri Honda nk’ushinzwe gupima imodoka, aho yakoranaga bya hafi n’abatekinisiye (Test Driver).

Mu 2012, uyu murimo yawongeyeho ubutoza ubwo yari asubiye muri Williams gufasha abashoferi bashya, Bruno Senna na Pastor Maldonado.

Uyu mugabo yasezeye ku gusiganwa mu 2015, aho yibukirwa cyane ko yasiganwaga yambaye inkweto zidasa.

Kuri ubu, Alexander asigaye akora mu bijyanye no gutegura amarushanwa, aho akorana n’ibihugu bitandukanye mu kubaka umuhanda ukinirwaho Formula 1.

Amakuru avuga ko uyu mugabo amaze umwaka akorana n’u Rwanda mu bijyanye no gukora inyigo yo kubaka umuhanda wa Formula 1 ushobora gushyirwa mu Karere ka Bugesera.

Alexander kandi ari no gukorana na Arabie Saoudite mu kubaka umuhanda mushya uzakinirwaho iri siganwa rya mbere ku Isi, uzaba uherereye muri Qiddiya, umujyi mushya w’imyidagaduro muri iki gihugu.

Mu gihe u Rwanda rwakwemererwa kwakira formula 1, ntiyaba iya mbere y’umwaka wa 2028 kuko zo zifite ibindi bihugu bizayakira.

Afurika y’Epfo nayo irarekerereje

Afurika y’Epfo isanganywe ahantu higeze gukinirwa iyi mikino mu 1993 i Kyalami mu Majyaruguru ya Johannesburg.

Iranashaka kubaka undi muhanda mu Burasirazuba bwa Cape Town mu mujyi wiswe Wakanda Smart City.

Minisitiri w’Imikino, Ubuhanzi n’Umuco muri Afurika y’Epfo, Gayton McKenzie aherutse gutangaza ko bashyizeho komite ishinzwe gutegura ibi bikorwa.

Nubwo imyiteguro irimbanyije, iyi komite nta biganiro bifatika iragirana na FIA kuko imeze nk’abigenga kandi iri shyirahamwe ryabasabye gukorana na Leta ya Afurika y’Epfo.

Umuyobozi ushinzwe guteza imbere amarushanwa muri FIA, Louise Young, yabwiye iyi komite ko igomba gukorana na leta kugira ngo ubusabe buzongererwe agaciro.

Alexander Wurz wakinnye Formula 1 bivugwa ko ari gukorana n'u Rwanda mu myiteguro yo kwakira iri siganwa
Alexander Wurz yakinnye Formula 1 imyaka 10
U Rwanda ruheruka kwakira ibirori byo guhemba abahize abandi mu mikino itandukanye yo gusiganwa mu modoka
U Rwanda rushobora kwakira Formula 1 mu 2028

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .