Uruzinduko rw’uyu muyobozi mu ntangiriro za Werurwe, rwabaye mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira Igikombe cya Afurika cya Handball mu bagabo, kizaba tariki 16-31 Mutarama 2026.
Dr. Adolphe Aremou Mansourou yageze i Kigali aherekejwe n’abandi bayobozi bane barimo abo ku rwego rwa Afurika n’abo mu Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Handball (IHF).
Mu ruzinduko rwe, Perezida wa CAHB yasuye BK Arena na Petit Stade biri mu bikorwaremezo bizifashishwa mu Gikombe cya Afurika, anaganira n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 21 yiteguraga guhagararira Umugabane wa Afurika mu irushanwa rya “IHF Trophy/Intercontinental Phase” rizabera muri Kosovo.
Yahuye kandi n’abayobozi barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire ndetse na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, wabaye umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu, Umunyamabanga Mukuru, Umubitsi ndetse na Perezida wa Federasiyo ya Handball.
Agaruka kuri uru ruzinduko rw’Umuyobozi wa CAHB, Twahirwa Alfred uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda yavuze ko rwari uruzinduko rukomeye rurimo kugenzura ibintu bitandukanye no guhura n’abayobozi, kugira ngo arebe uruhare rwa Leta n’uko u Rwanda rwiteguye kwakira Igikombe cya Afurika kizaba mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Ati “Ni uruzinduko rwagenze neza cyane, twaganiriye bimwe mu bigomba kwitabwaho cyane, hari ibyo twemeranyije. Twumvikanye ku bijyanye n’urugendo rwo kwitegura kugera muri Mutarama, komite zitegura irushanwa, ibijyanye n’imyiteguro bigomba kongerwamo n’ibindi. Twasuye hoteli tuzakorana na zo, twasuye amavuriro tuzakorana na yo n’ibikorwaremezo byose.”
Ku bijyanye n’ibiganiro Perezida wa CAHB yagiranye na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Twahirwa yavuze ko azabafasha “gukora ubuvugizi mu gushaka abafatanyabikorwa muri iki gikorwa.”
Yakomeje agira ati “Twemeranyijwe gukora inama zitandukanye no kureba aho bigeze. Mu minsi mike turatangira gushyira hanze ibirango by’irushanwa uko bimeze, turatangira gukoresha imbuga nkoranyambaga zose zigamije kumenyekanisha irushanwa, ibyo byose ni ibigomba gukorwa mbere y’uko Gicurasi irangira.”
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda yavuze ko imyiteguro izajyana no gutegura ikipe ikomeye izahagararira igihugu ku buryo na yo izitwara neza mu irushanwa.
Ati “Tugomba kuba dufite ikipe ikomeye kandi yiteguye guhangana, tugomba kuba dufite ikipe koko izahagararira u Rwanda. Twemeranyije ko tugiye guhita dushyiraho umutoza mpuzamahanga, uzadufasha gutegura ikipe, ariko turi gukorana n’izindi federasiyo nk’iy’Abafaransa n’iy’Abadage mu bijyanye no gutegura ikipe.”
U Rwanda rwahawe kwakira Igikombe cya Afurika cya Handball cy’abakuru nyuma yo kwakira neza icy’Abatarengeje imyaka 18 n’Abatarengeje imyaka 20, byombi byabereye i Kigali mu mpeshyi ya 2022.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!