Aya mahugurwa azwi nka Rugby Growth Conference azahuriza hamwe abahagarariye ibihugu 15 byo muri Afurika barimo abayobozi, abatoza ndetse n’abahugura abatoza hagamijwe kongerera ubushobozi ababarizwa muri uyu mukino bavuye mu bihugu 15 bigaragaza guteza imbere uyu mukino kurusha ibindi kuri uyu Mugabane.
Ibihugu bizahurira i Kigali guhera kuri uyu Gatatu, ni Algeria, Botswana, Burkina Faso, u Burundi, Cameroun, Côte d’Ivoire, Eswatini, Ghana, Mauritius, Maroc, Namibia, Nigeria, Senegal, u Rwanda na Zambia.
Ibi bihugu bikaba byaratoranyijwe hakurikijwe ko biri muri 20 byo muri Afurika by’abanyamuryango ba World Rugby, mu gihe u Rwanda rwahawe kwakira iyi nama kuko ari igihugu kizwiho kwakira inama mpuzamahanga neza nk’uko Colarie Van Den Berg, uhagarariye World Rugby muri Afurika yabitangaje.
Ati: “U Rwanda nk’uko mubizi ni igicumbi cya Siporo ku Mugabane wa Afurika kandi ruzwiho kwakira abantu neza. Ni byiza ko tugiye guhurira mu Rwanda kuko ni n’igihugu giteye amabengeza aho bidukundiye twanagira umwanya wo kugitambagira.”
Kamanda Tharcisse uyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda, yavuze ko bishimiye kwakira ibi bihugu byose mu Rwanda, aho bizanafasha gushimangira gahunda nshya y’uyu mukino wa T-One Rugby, abakinnyi bakina Rugby badakoranaho, aho kugeza ubu uyu mukino ukinirwa mu Rwanda gusa ku Mugabane wa Afurika.
Nyuma y’aya mahugurwa, Federasiyo ya Rugby izahita ikomereza mu mashuri aho ku bufatanye na World Rugby Union, bagiye kongerera ubushobozi abatoza b’imbere mu gihugu ndetse bakanashinga amashuri y’icyitegererezo azatuma uyu mukino urushaho gutera imbere.
Abitabiriye iyi nama banasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, basobanurirwa amateka yaranze u Rwanda muri ibyo bihe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!