Uyu mukobwa w’imyaka 24 ukina umukino wo koga, azahatana muri iyi mikino ihuza abafite ubumuga, ni nyuma yo kurumwa n’ifi yo mu bwoko bwa Shark mu mwaka ushize bikaza kurangira agize ubumuga dore ko yaje gucibwa akaguru.
Ubwo yari kumwe n’inshuti ze mu Birwa by’Abongereza bya Turks and Caicos, boga mu Nyanja, ubwo hari ku itariki ya 24 Gicurasi 2024, iyi fi nini yaje kuruma akaguru ke k’ibumoso kaje gucika igisebe kava amaraso bituma iyi ikomeza kumukurikira. Uyu yaje koga amasigamana birangira ashoboye kugera ku bwato bwari muri metero 68.
Yahise ajyanwa kwa muganga birangira asubijwe iwabo muri Amerika aho byaje kwemezwa ko akaguru ke bagacamo kabiri.
Nyuma y’ibi, yatangiye gutinya amazi kuko yamwibutsaga ibyo bihe, gusa nyuma yo kubonana n’abaganga b’ingeri zitandukanye byaje kurangira atinyutse, ari na ko yaje kubona ibihe bimwemerera gukina mu mikino Paralempike ya Paris mu koga muri metero 100 na 400, ndetse no koga magazi muri metero 100.
Mbere yo kwerekeza i Paris, Ali Truwit yatangaje ko yakundaga kumva inkuru z’abantu bagiye barokoka ibyago bikomeye bikarangira bongeye gukomera bagahatana, ikintu ngo cyamwongereye imbaraga muri ibyo bihe yari arwaye ndetse akanatangira gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya Paralempike.
Yagize ati: “Mvugishije ukuri, inkuru z’abandi bantu baciye mu bisa nk’ibyo nanyuzemo ni zo zamfashije. Byari bitangaje guhangana na ’Shark’, ukarokoka, ugatakaza urugingo, hanyuma bikarangira ukinnye imikino Paralempike byose bikaba mu mwaka umwe. Ndizera ko nzakomereza aho nkakora ibitangaza i Paris.”
Mukobwankawe Liliane na Niyibizi Emmanuel ni bo bari batwaye ibendera ry’u Rwanda aho muri iyi mikino ihuza abafite ubumuga, u Rwanda ruzahagararirwa n’Ikipe y’Abagore ya Sitting Volleyball ndetse na Niyibizi uzasiganwa ku maguru muri metero 1500.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!