00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Boccia ya 2024 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 December 2024 saa 10:37
Yasuwe :

Ikipe ya Huye yakinaga Shampiyona ya Boccia ku nshuro ya mbere, yegukanye igikombe nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya nyuma yakinwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Ukuboza 2024.

Ni imikino yabereye muri Gymnase ya NPC Rwanda, ihuza amakipe yasoreje mu myanya ine ya mbere nyuma y’uduce tune twakinnye mu Ukwakira, Ugushyingo n’Ukuboza.

Aya makipe yose yahuye hagati yayo, ubundi habarwa amanota mu kugena iyegukana igikombe n’uko izindi zikurikirana.

Mu mukino wa mbere, Gakenke yatsinze Rulindo amanota 5-4 naho Huye itsinda Rutsiro amanota 12-1 mu mukino wa kabiri.

Rutsiro yatsinzwe na Rulindo, Huye itsinda Gakenke 6-5, Rutsiro itsinda Gakenke 11-4 mbere y’uko Rulindo itsinda Huye amanota 5-3.

Nyuma yo kwegeranya ibyavuye mu mikino yose, Ikipe ya Huye yegukanye igikombe cya Shampiyona ya Boccia ya 2024 nyuma yo gutsinda imikino ibiri n’amanota 21.

Rulindo yabaye iya kabiri nyuma yo gutsinda imikino ibiri n’amanota 15, Rutsiro iba iya gatatu naho Gakenke iba iya kane, zombi zatsinze umukino umwe.

Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Amarushanwa muri NPC Rwanda, Mutabazi Innocent, yavuze ko bagiye gushaka uburyo n’utundi turere twagira amakipe, abafite ubumuga bwo mu mutwe bakabona amahirwe yo gukina Boccia.

Ati “Twagaragaje ko hitabiriye uturere umunani mu turere 30, murumva ko abitabira bakiri hasi. Tugiye kureba mu tundi turere abana bafite impano, na two tuzitabire umwaka utaha. Mwabibonye ko aba bana bashoboye ndetse bashobora gutunga imiryango kuko hari ibihembo babona.”

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Boccia mu Rwanda, Sekarema Jean Paul, yavuze ko impamvu umwaka w’imikino warangiye kare ari uko bashatse kuwuhuza n’uw’ibikorwa by’umufatanyabikorwa wabo, UNICEF.

Ati “Ni ikibazo ko imikino irangiye kare ariko byatewe n’uko twagenderaga ku bufatanye bwacu na UNICEF kandi bwari kurangirana n’uyu mwaka wa 2024. Ni yo mpamvu duhamagararira abafatanyabikorwa batandukanye kutugana ngo izo mbogamizi ziveho.”

Ikipe ya Musanze yari yatwaye Shampiyona mu myaka ibiri ishize, ntiyabashije kugera muri iyi mikino ya nyuma. Andi makipe yaviriyemo muri icyo cyiciro ni Rwamagana, Nyarugenge na Bugesera, aho iyi kipe ya nyuma yari yitabiriye bwa mbere.

Shampiyona ya Boccia yatangiye gukinwa mu Rwanda mu 2016. Mbere ya COVID-19, amakipe yitabiraga yari 12.

Boccia ikinwa gute?

Boccia ni umukino ukinwa n’abakinnyi bafite ubumuga bukomatanyije. Bakina bicaye aho buri umwe aba ahatana no kwegereza agapira ku mupira uba uri mu kibuga bita ‘Jack’.

Impande zombi zishobora gukina umuntu ku giti cye cyangwa nk’ikipe aho buri kipe itanga abakinnyi batatu.

Mu gukina umuntu ku giti cye, abakinnyi bane bashobora gukina mu gihe mu buryo bw’ikipe abakinnyi baba ari batandatu ubateranyije.

Mu gushaka kwegereza udupira ku mupira uba uri mu kibuga, buri ruhande rukina imipira itandatu yaba umutuku cyangwa ubururu.

Nyuma y’uko buri ruhande rukinnye imipira yarwo, umukinnyi cyangwa ikipe ifite imipira iri hafi ya Jack, ihabwa inota rimwe kongeraho inota rimwe kuri buri mupira uri hafi ya Jack kurusha uw’uwo bahanganye.

Nyuma, amanota yose aregeranywa hakarebwa ufite amanota menshi akaba ari we utsinda umukino nyirizina.

Amakipe ane ni yo yahuriye mu mikino ya nyuma yakiniwe muri Gymnase ya NPC Rwanda kuri iki Cyumweru
Ikipe ya Huye yagaragaje itandukaniro mu mwaka wayo wa mbere
Harebwa umupira wegereye uw'umweru mu kugena ikipe yatsinze
Gakenke yasoreje ku mwanya wa kane
Ikipe ya Rutsiro yabaye iya gatatu
Ikipe ya Rutsiro yabaye iya gatatu
Rulindo yabaye iya kabiri, irushwa amanota na Huye ya mbere
Ubwo Ikipe ye Huye yashyikirizwaga igikombe yegukanye
Amakipe yakinnye iyi mikino ya nyuma yifotozanya n'abayobozi bitabiriye isozwa rya Shampiyona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .