Yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 20 Ugushyingo 2024, ubwo kuri ‘Huye Innovation Hub’ hari hasojwe icyiciro cya kabiri cy’ubukangurambaga bugamije kwamagana ihezwa rikorerwa abafite ubumuga bwo mu mutwe, hagaragazwa ko na bo bafite uburenganzira kuri siporo n’imyidagaduro.
Wari umunsi wa kabiri w’iki gikorwa cyatangijwe ku wa 13 Ugushyingo 2024 ku bufatanye bwa Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga (NPC Rwanda) na UNICEF Rwanda, kigakorerwa mu turere twa Huye na Bugesera.
Abana bo muri Huye barimo abarererwa muri “Amizero y’Ubuzima Resource Center for Children with Intellectual Disabilities” batsinze aba Bugesera amanota 14-7 aho umukino wa mbere wari warangiye ari 4-3 naho uwa kabiri uba 10-4. Ni mu gihe abari baherekeje abana b’i Huye batsinze abaherekeje abana bo mu Bugesera amanota 5-2.
Umuyobozi ushinzwe Abafite ubumuga mu Karere ka Huye, Kayitare Constantin, yavuze ko impamvu bashinze ikipe ya Boccia ari ukugira ngo bafashe n’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe kwidagadura no kugaragaza ko hari ibyo bashoboye.
Ati “Uyu mwaka ni ubwa mbere twabashije kwitabira uyu mukino, ni ibintu byiza. Twari dusanze dufite imikino myinshi dufasha abafite ubumuga kwitabira, ariko byaje kuba byiza ko n’aba bana bafite ubumuga bwo mu mutwe bitabira imikino kugira ngo na bo bagire uburenganzira bwabo, babashe kwidagadura n’abandi.”
Yakomeje agira ati “Urwego rwabo ni rwiza, mwabonye ko bagize amanota menshi. Ubona ko bamaze kubimenya kandi babyishimiye. Ni ibintu bakunze kandi urabona ko bitanga icyizere ku bana.”
Kayitare yongeyeho ko bafatanya n’ababyeyi b’abana mu kubitaho kugira ngo bababe hafi mu buzima bwa buri munsi.
Ati “Ubukangurambaga burakorwa cyane ku buryo ubona ko batangiye kubyumva, ko nta muntu ugomba gukingiranwa kuko afite ubumuga ahubwo basabwa ko bafasha abo bana bakajya mu bandi.”
“Hari amashuri atangiye kuboneka bigamo. Mwabonye abari hano, hari ikigo [Amizero y’Ubuzima Resource Center for Children with Intellectual Disabilities] kibafasha mu myigire yabo kiri mu Murenge wa Ruhashya, ni byiza.”
Umuyobozi wa Tekinike muri NPC Rwanda, Nsengiyumva Jean Marie Vianney, yavuze ko bishimiye uko iki gikorwa cyagenze mu Karere ka Huye kuko uretse ubwitabire bw’abana n’ababyeyi babaherekeje, urwego bagaragaje na rwo rushimishije.
Ati “Uko byari bimeze i Bugesera, uyu munsi byarushijeho. Nubwo batsindana, ubona ko amayeri y’umukino baragenda bayamenya, aratekereza mbere yo kurekura umupira. Uyu mukino ugamije gukangura ubwenge bw’abana ndetse n’ingingo zikabasha gukora.”
Biteganyijwe ko icyicaro cya gatatu cy’ubu bukangurambaga kizakorerwa mu Karere ka Bugesera ku wa Gatatu, tariki ya 27 Ugushyingo 2024.
Boccia ikinwa gute?
Boccia ni umukino ukinwa n’abakinnyi bafite ubumuga bukomatanyije. Bakina bicaye aho buri umwe aba ahatana no kwegereza agapira ku mupira uba uri mu kibuga bita ‘Jack’.
Impande zombi zishobora gukina umuntu ku giti cye cyangwa nk’ikipe aho buri kipe itanga abakinnyi batatu.
Mu gukina umuntu ku giti cye, abakinnyi bane bashobora gukina mu gihe mu buryo bw’ikipe abakinnyi baba ari batandatu ubateranyije.
Mu gushaka kwegereza udupira ku mupira uba uri mu kibuga, buri ruhande rukina imipira itandatu yaba umutuku cyangwa ubururu.
Nyuma y’uko buri ruhande rukinnye imipira yarwo, umukinnyi cyangwa ikipe ifite imipira iri hafi ya Jack, ihabwa inota rimwe kongeraho inota rimwe kuri buri mupira uri hafi ya Jack kurusha uw’uwo bahanganye.
Nyuma, amanota yose aregeranywa hakarebwa ufite amanota menshi akaba ari we utsinda umukino nyirizina.
Umukino wa Boccia watangiye ukinwa n’abantu bafite ubumuga bwo mutwe ariko nyuma hongerwamo n’abandi bafite ubumuga bw’ingingo.
Mu 2016 ni bwo Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abantu bafite Ubumuga (NPC Rwanda) yatangije Shampiyona y’uyu mukino mu Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!