00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatashywe ikibuga cya Handball muri Kigali Arena (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Ugushyingo 2021 saa 05:13
Yasuwe :

Ku Cyumweru, tariki ya 21 Ugushyingo 2021, hafunguwe ku mugaragaro ikibuga cya Handball muri Kigali Arena, aho hanashimiwe abagize uruhare mu iterambere ry’uyu mukino.

Kigali Arena yubatswe mu 2019, yatashywe ku mugaragaro muri Kanama uwo mwaka. Kuva icyo gihe, iyi nzu y’imikino n’imyidagaduro yagiye iberamo imikino ya Basketball na Volleyball ndetse kuri iyi nshuro hari hatahiwe umukino wa Handball.

Ibirori byo gutaha ikibuga cy’uyu mukino byabaye ku wa 21 Ugushyingo, byatangijwe n’imikino ine, aho umukino wa mbere warangiye ikipe ya ES Kigoma itsinze ADEGI ibitego 36-32, ukurikirwa n’uw’abakobwa aho Kiziguro SS yatsinze Falcons ibitego 28-19.

Umukino wa gatatu wahuje amakipe abiri y’abakanyujijeho muri Handball bahurira mu itsinda ryitwa Masters Handball League, aho Masters B yari iyobowe na Kaneza Eric yatsinze Masters A yari iyobowe na Mushinzimana Janvier ibitego 26-27.

Umukino wa nyuma waje guhuza ikipe ya Police HC na Tengo SC, warangiye Police HC isanzwe ifite ibikombe byinshi bikinirwa mu Rwanda kugeza ubu itsinze Tengo SC ibitego 25-18.

Nyuma y’iyi mikino, hashimiwe abantu ku giti cyabo, ibigo n’uturere twafashije umukino wa Handball mu iterambere mu Rwanda. Mu bahembwe harimo Minisiteri ya Siporo, Komite Olempike y’u Rwanda na Kigali Arena.

Mu turere twashimiwe harimo Akarere ka Gicumbi, aka Gatsibo gafite amakipe nka ADEGI Gituza na Kiziguro SS n’Akarere ka Rubavu.

Hashimwe kandi ibigo by’amashuri binabarizwamo ama Centres yagiye azamura impano muri uyu mukino birimo ES Kigoma, ADEGI na Kiziguro, ndetse na Gorillas HC nk’ikipe yigenga ariko yagiye izamura impano.

Ku bantu ku giti cyabo bashimwe harimo abatoza bafashije mu kuvumbura impano z’abakiri bato ari bo Muhirwa Nkusi Ezechiel na Mudaharishema Sylvestre.

Mu bagiye bahugura abandi batoza harimo Rurangirwa Aaron, Bagirishya Anaclet na Ngarambe François Xavier.

Mu batoza, hashimwe IP Ntabanganyimana Antoine wabaye umutoza watwaye ibikombe byinshi mu myaka 10 ishize, Munyangondo Jean Marie Vianney nk’umutoza umaze igihe kinini muri uyu mwuga, hashimirwa Police HC nk’ikipe yagaragaje ubwitange aho yitabira amarushanwa yose akinirwa hano mu Rwanda kandi ikitwara neza.

Mu bakinnyi hahembwe itsinda ry’abakinnyi batatu (Trio Magic), aho bahuriye mu makipe menshi kandi buri kipe bakiniye ikaba yaregukanaga ibikombe. Abashimiwe ni Muhirwa Nkusi Ezechiel, Kaneza Eric na Ngarambe François Xavier.

Ku Cyumweru ni bwo hatashywe ikibuga cya Handball muri Kigali Arena
Imikino ine yo mu byiciro bitandukanye yakinwe mu rwego rwo gutaha iki kibuga
Ikipe ya Kiziguro SS ni imwe mu zari zitabiriye iyi mikino
Abakinnyi n'abatoza ba Falcons bifotoza
Umuyobozi wa ADEGI Gituza ashyikirizwa 'certificat' y'ishimwe
IP Ntabanganyimana Antoine yashimiwe nk'umutoza watwaye ibikombe byinshi mu myaka 10 ishize
ES Kigoma na yo yarashimiwe
Nero Services yerekana imikino ya Handball iri kuba, na yo yarashimiwe
Gorillas HC ishimirwa
Bagirishya Anaclet yashimiwe mu bagiye bahugura abandi batoza
Mudaharishema Sylvestre uri mu batoza bafashije kuvumbura impano
Uhereye ibumoso: Muhirwa Nkusi Ezechiel, Kaneza Eric na Ngarambe François Xavier bahembwe nka Trio Magique
Ngarambe François Xavier na we yashimiwe nk'uwahuguye abandi batoza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .